Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame yahishuye uburyo umusimbura we mu izamu ari we wamufashije kwitwara neza agakuramo penaliti za Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 3 October 2019 Yasuwe: 2998

Umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame, yahishuye ko umwungiriza we Hategekimana Bonheur ari we wamufashije kwitwara neza akuramo penaliti z’abakinnyi ba Rayon Sports.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cya Supe Cup, nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Muri uyu mukino Rayon Sports yahushije penaliti eshatu, zirimo ebyiri zakuwemo n’umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wayo.

Mu kiganiro uyu muzamu yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, yahamije ko umwungiriza we Hategekimana Bonheur ari we wamubwiye amayeri yakoresheje kugira ngo akuremo penaliti ya Sarpong n’iya Bizimana Yannick.

Ati” Buriya rero hari ikintu abantu batazi, gusa ni ibanga sinabarenganya, buriya umunyezamu uri hanze nka kiriya gihe cya penaliti ni we uba ureba neza umukinnyi uburyo ahagaze bikanamworohera kumenya aho agiye gutera.”

Yakomeje agira ati” Bohneur nibyo yamfashijemo, we yanciraga isiri bitewe n’uko umukinnyi ahagaze kuko 80% uba ureba aho agiye gutera, hari penaliti nakuyemo kubera we, iriya ya Yannick Bizimana ndetse n’imwe yagiye hejuru byose yari yabinyeretse. Iya Sarpong we arahindagura cyane we nakoresheje ubwenge bwanjye musigira umwanya munini awuteramo kuko narimbizi ko ariho agomba gutera niyo mpamvu byanyoroheye kuwukuramo.”

Uyu muzamu wamaze kugaruka mu kipe y’igihugu Amavubi, yongeyeho ko amayeri nk’ayo yakoresheje ku mukino wa AS Kigali hari n’ahandi yigeze kuyakoresha na bwo bikamuhira. Yatanze urugero rwo muri CECAFA y’ibihugu yigeze kuyakoreshamo na bwo agakuramo za penaliti.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1837 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 1557 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1774 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4749 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4114 1

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata...

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yishimiye...
15 October 2019 Yasuwe: 3426 0