skol
fortebet

Umwana David Beckham abereye nyirarume yatangaje ubuzima bubabaje cyane abayemo

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Nubwo David Beckham ari umuherwe ndetse akoresha abakozi benshi mu mishanga ye,umwana witwa Freddie Every w’imyaka 17, abereye nyirarume abayeho nabi mu kazu k’icyumba kimwe ndetse ashobora kuzagasohorwamo mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Freddie Every yakuze aba kwa David Beckham ndetse akina n’abana b’iki cyamamare barimo uwitwa Brooklyn ariko se w’uyu mwana amaze gutandukana na mushiki wa Beckham witwa Lynne mu mwaka wa 2010, yahise ahambirizwa none kuri ubu ari kubunza akarago kandi iki cyamamare kiri mu bagafashe.

Beckham n’umuryango we n’abaherwe ariko birengagije bene wabo

Beckham n’umugore we Victoria batunze akayabo ka miliyoni 671.5 z’amapawundi ndetse baba mu nzu ya miliyoni 50 mu mujyi wa London mu gihe uyu mwana bafitanye isano ari kwicira isazi mu jisho ku musozi.

Freddie abana na se Colin wabaye imbarutso yo kwirukanwa kwe mu muryango wa Beckham none kuri ubu barabara ubukeye.

Murumuna w’uyu mwana Freddie abana na mama we mu gihewe na mushiki we Georgina babana na se ndetse batunzwe n’amapawundi 75 leta iha abatishoboye buri kwezi.

Colin Se wa Freddie watandukanye na mushiki wa Beckham

Mu kiganiro Freddie yagiranye na The Mirror yavuze ko aheruka guhura na Beckham mu myaka 9 ishize ndetse yifuza ko nibura yamuha icyo kurya gusa.

Yagize ati “Amfashije yampa ibyo kurya nkajya njya iwe kuganira n’abana be gusa.Nta kindi namusaba uretse ibyo gusa.Ndacyamufata nk’abagize umuryango wanjye ndifuza kongera kubonana nabo.”

Uyu mwana muto yabwiye iki kinyamakuru ko kuri konti ye afiteho ipawundi rimwe ndetse icyo yibukira kuri Beckham ari uko yamuguriye ibyokurya bihenze muri McDonalds.

Umwana wa Beckham Brooklyn ni umuherwe kuko mu bijyanye no kumurika imideli abona arenze ibihumbi 37 ku kwezi ndetse yakinaga n’uyu mwana ukiri muto byatumye atangaza ko amukumbuye cyane ndetse yifuza ko bazongera guhura.

Beckham wakinnye mu makipe akomeye nka Real Madrid,Manchester United na PSG, yakuriye mu buzima bugoye aho papa we yasanaga muvero batekamo muri hoteli mu gihe mama we yakoraga muri salon de coiffure ariko nyuma yo kuba icyamamare atangiye kwiyibagiza umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa