Kigali

Umwana ufana Liverpool yababaje benshi kubera igikorwa kigayitse yakoreye Messi nyuma yo gusezererwa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 May 2019 Yasuwe: 6663

Umwana muto ufana Liverpool yirukiye mu kibuga atunga intoki ebyiri rutahizamu Lionel Messi wari ufite agahinda kenshi nyuma yo gusezererwa kwa FC Barcelona itsinzwe ibitego 4-0,byatumye benshi bamagana cyane iyi myitwarire idahwitse.

Izi ntoki ebyiri uyu mwana yeretse Messi zafashwe nk’agasuzuguro gakomeye yakoze mu rwego rwo kwishima hejuru iki cyamamare cyitwaye neza mu mukino ubanza gitsinda ibitego 2 muri 3-0 bari batsinze Liverpool.

Nkuko amashusho yabigaragaje,uyu mwana wari hafi y’ikibuga,nyuma y’ifirimbi ya nyuma yirutse asanga Messi niko kumwereka izi ntoki ebyiri,ushinzwe umutekano ahita amufata amusubiza inyuma kuko yari yinjiye mu kibuga kandi bitemewe.

Messi wari ufite agahinda kenshi,yaretse uyu mwana amwishima hejuru,yinjira mu rwambariro aho bivugwa ko yarize amarira menshi bagenzi be bagerageza kumuhoza biranga biba iby’ubusa.

Messi yatangiye uyu mwaka w’imikino afite intego zo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League,ariko yakomwe mu nkokora na Liverpool yabatsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Lionel Messi yahuye n’uruva gusenya muri iri joro yasezerewemo,kuko abafana ba FC Barcelona bashatse kumwendereza,ageze ku kibuga cy’indege akizwa n’abantu bari kumwe.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 810 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 1127 0

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Serie A ku nshuro ye ya...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri...
19 May 2019 Yasuwe: 1342 0

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 4256 0

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe...
19 May 2019 Yasuwe: 3170 1

Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano kubera ubugome yakoreye...

Rutahizamu wa Los Angeles Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano byo...
19 May 2019 Yasuwe: 2976 0