Kigali

Umwana wamamaye kubera kwambara ishashi yanditseho Messi bigatuma bahura, ari guhigwa bukware n’Abatalibani

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 December 2018 Yasuwe: 6027

Umwana muto witwa Murtaza Ahmadi w’imyaka 7 waherukaga kuvugwa mu binyamakuru ubwo yafataga ishashi ifite amabara ya Argentina akayikoramo agapira akakandikaho Messi bikamufasha guhura n’iki gihangange,amaze iminsi ahigwa bukware n’aba talibani ngo bamwice byatumye ahunga iwabo we n’ababyeyi be.

Uyu mwana wahuye na Lionel Messi mu Ukwakira 2016 nyuma yo kwamamara yambaye ishashi imwanditseho,yababaje benshi kuko ubu ari mu buhungiro nyuma yo kubwirwa n’abatalibani ko bazamukatamo ibice nibamufata.

Murtaza n’umuryango we bahunze agace k’iwabo mu majyepfo ya Ghazni muri Afghanistan kubera intambara ndetse abatalibani babwiye ababyeyi b’uyu mwana ko bazamucamo ibice nibamufata kubera ko yahuye na Messi.

Ababyeyi b’uyu mwana bamuhungishirije mu mujyi wa Kabul ndetse kuri ubu bafite ubwoba ko izi nyeshyamba zishobora kuhabasanga zikamwica kubera ko yabaye icyamamare.

Uyu mwana wiswe Little Messi ari mu nkambi y’impunzi muri Kabul gusa nyina Shafiqa yabwiye AFP ko afite ubwoba ko umwana we ashobora gupfa igihe cyose abatalibani bamubona.

Yagize ati “Twahunze nijoro twumvise amasasu,nta kindi kintu dufite uretse amagara yacu.Abatalibani bavuze ko nibafata umwana wanjye bazamucamo ibice.”

Shafiqa yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhisha mu maso h’umwana we kugira ngo abantu batazamuvumbura bakabimenyesha Abatalibani.

Murtaza n’umuryango we bahungiye mu musigiti wa Bamiyan mbere yo kwerekeza mu nkambi ya Kabul ndetse mu bintu bataye mu nzu yabo harimo umupira wo gukina n’uwo kwambara yahawe na Lionel Messi.

Murtaza yavuze ko ababajwe cyane no kuba atabasha kubona impano yahawe na Messi ndetse akumbuye gukina umupira yamuhaye, kuko yawutaye mu rugo.

Murtaza n’umuryango we bari mu nkambi irimo impunzi ibihumbi,aho zifite ibibazo birimo kubura ibyo kurya n’ibindi bintu byibanze birimo n’ubuvuzi.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 1090 0

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 1822 0

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 3064 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2140 0

Gasimba ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC...

Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa...
22 May 2019 Yasuwe: 4385 1

Leta ya Washington muri US yemeye gukoresha imirambo nk’ifumbire

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
22 May 2019 Yasuwe: 1604 0