skol
fortebet

Umwana wa Cristiano Ronaldo nawe yasinyiye Juventus [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Cristiano Jr umwana w’imfura wa Cristiano Ronaldo ufite imyaka 7, yamaze gusinyira ikipe ya Juventus y’abatarengeje imyaka 9 agera ikirenge mu cya se wayerekejemo avuye muri Real Madrid mu minsi ishize, aguzwe akayabo ka miliyoni 100 zirenga z’amayero.

Sponsored Ad

Uyu mwana ukomeje kwerekana ko ashobora kuzaba umukinnyi mwiza nka papa we,yamaze kwerekeza mu ikipe y’abana ya Juventus aho yahise atangira imyitozo ye ya mbere.

Cristiano Jr uherutse kuyobora abatsinze ibitego byinshi ku kigo yigagaho bakamuha n’igihembo,yiganye se Cristiano Ronaldo nawe asinyira Juventus mu ikipe y’abatarengeje imyaka 9 aho yahise asangamo umwana wa Claudio Marchisio n’uwa Andrea Barzagli.

Mu myitozo ye ya mbere,Cristiano Jr yaherekejwe n’umukunzi wa papa we Georgina Rodriguez wari mu bafana b’uyu mwana.

Mu minsi ishize nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko uyu mwana we afite ubuhanga n’imbaraga zo gukina umupira w’amaguru ndetse ko hari byinshi yamwigiyeho gusa yavuze ko atazigera amuhatira gukina umupira w’amaguru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa