skol
fortebet

Umwana wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye mu mujyi se avukamo

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Jr w’imyaka 8,yakoze agashya katumye benshi bacika ururondogoro,ubwo yatsindiraga Juventus ibitego 7 mu gice cya mbere cy’umukino ,mu irushanwa barimo mu mujyi wa Madeira se avukamo.

Sponsored Ad

Cristiano Jr ukinira Juventus y’abatarengeje imyaka 9,yayifashije gutsinda Maritimo China ibitego 25-0 birimo 7 yatsinze wenyine mu gice cya mbere.

Cristiano Jr ukomeje guca amarenga ko ashobora kuzasimbura se mu gutegeka isi muri ruhago,yongeye gutsinda ibitego 5 indi kipe yitwa Camacha mu mukino bayitsinzemo ibitego 15-1.

Cristiano Jr yafashije Juventus U-9 kwegukana iri rushanwa ry’iminsi 2 ndetse arisoza afite ibitego 12 mu mikino 2 gusa byatumye ibinyamakuru byose ku isi bicika ururondogoro.

Cristiano Jr yakoraga amateka mu gihe se yasezererwaga n’ikipe ya Ajax yaraye ibatsinze mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League ibitego 2-1.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa