Kigali

Umwana wa Cristiano Ronaldo yakoze agashya katumye benshi bacika ururondogoro

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 September 2018 Yasuwe: 15800

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Jr yaraye atsinze ibitego 4 mu mukino wa mbere yakinnye muri Juventus bituma abakunzi ba ruhago bibasira papa we utarabona izamu mu mikino 3 amaze gukina iminota 90.

Cristiano Jr yatumye imbuga nkoranyambaga zibasira Cristiano Ronaldo kubera ko uyu muhungu we yaraye atsinze ibitego 4 wenyine mu mukino w’amakipe y’abatarengeje imyaka 9 Juventus yakinaga n’ikipe yitwa Lucento U9,iyitsinda ibitego 7-1.

Uyu mwana w’imyaka 8 wari wambaye nimero 7 nka se,yatumye benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko azagera ikirenge mu cya se wigaruriye isi muri ruhago nubwo amahirwe yo gutsinda igitego muri Juventus ataramusekera.

Cristiano Jr wasinyiye Juventus mu cyumweru gishize,yatsinze ibitego 4 wenyine mu mukino wari witabiriwe n’umukunzi wa se Georgina Rodriguez.

Cristiano Ronaldo aherutse kubwira ikinyamakuru DAZN ko umuhungu we afite impano yo gukina umupira ndetse azamukurikiza aho yemeje ko afite byinshi bahuriyeho birimo kwanga gutsindwa,no kugira ishyaka mu kibuga.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batunguranye bahagarika gukora imyitozo mu...

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara...
21 May 2019 Yasuwe: 2107 1

Cristiano Ronaldo yanze umutoza Juventus yifuzaga ko asimbura...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uvuga rikijyana mu ikipe ya Juventus,biravugwa...
20 May 2019 Yasuwe: 4142 0

Umusifuzi yishwe n’umutima ubwo yari mu kibuga ayobora umukino

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Bolivia witwa Victor Hugo Hurtado yituye...
20 May 2019 Yasuwe: 2260 1

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 2379 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1648 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 2521 0