skol
fortebet

Umwana wa Cristiano Ronaldo yatangiye kugera ikirenge mu cye

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

Cristiano Junior umwana w’imfura wa Cristiano Ronaldo ufite imyaka 7 yatangiye kugera ikirenge mu cya se aho yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku kigo yigaho.
Cristiano Junior yatangiye gutwara ibikombe
Uyu mwana yagaragaye ari kumwe na nyirakuru, afashe igikombe yahembwe nk’umwana wahize abandi gutsinda ibitego byinshi ku kigo yigaho, bituma benshi mu batuye isi batangira kuvuga ko uyu mwana azagera ikirenge mu cya se.
Cristiano Ronaldo yishimiye uyu mwana we ndetse abinyujije ku (...)

Sponsored Ad

Cristiano Junior umwana w’imfura wa Cristiano Ronaldo ufite imyaka 7 yatangiye kugera ikirenge mu cya se aho yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku kigo yigaho.

Cristiano Junior yatangiye gutwara ibikombe

Uyu mwana yagaragaye ari kumwe na nyirakuru, afashe igikombe yahembwe nk’umwana wahize abandi gutsinda ibitego byinshi ku kigo yigaho, bituma benshi mu batuye isi batangira kuvuga ko uyu mwana azagera ikirenge mu cya se.

Cristiano Ronaldo yishimiye uyu mwana we ndetse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atewe ishema n’umuhungu we utanngiye kuba imashini y’ibitego akiri muto.

Yagize ati “Cristiano yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi ku ishuli.wakoze cyane muhungu wanjye!”.

Cristiano Jr yakinnye umukino wa nyuma w’amarushanwa yok u ishuli yigaho ku wa Gatandatu ahabwa igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku kigo yigaho,igihembo yahawe ari kumwe na nyirakuru Dolores Aveiro.

Ronaldo n’umuhungu we Cristiano Jr

Uyu mwana ashobora kwigana papa we Ronaldo umaze kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu marushanwa yose akinirwa I Burayi ndetse akaba amaze gutsinda ibitego birenga 600 nk’umukinnyi wa ruhago.

Ibitekerezo

  • Mwene samusuri avukana isunzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa