Umwana wa Luis Suarez yaraye akoze ikintu cyatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019
Umwana wa Luis Suarez, Lautaro w’amezi 6 yaraye akoze agashya ubwo yafotorwaga ari kuruma se mu muhango wo kwishimira igikombe cya La Liga baraye batwaye ku nshuro ya 26.
Uyu mwana w’umuhungu yagaragaye ari kuruma urutugu rwa se bituma ibinyamakuru bitandukanye byemeza ko azakurikiza se naramuka abaye umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Lautaro yarumye se Suarez inshuro nyinshi camera zimuhanze amaso yazo,bituma amashusho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
FC Barcelona yaraye itwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Levante igitego 1-0,cyatsinzwe na Messi winjiye mu kibuga asimbuye.
Ubwo Suarez yari afashe uyu mwana we,yamurumye kubera ko atari yishimiye ko amuterura muri stade ya Camp Nou.
Suarez azwiho cyane umuco wo kuruma abakinnyi babaga bahanganye barimo Chiellini mu gikombe cy’isi 2014, na Branislav Ivanovic ndetse byagiye bimuviramo ibihano bikarishye cyane.
Umwana wa Suarez yamurumye urutugu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *