skol
fortebet

Umwana wa Marcelo yakoze igikorwa cyashimishije abakinnyi ba Real Madrid [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Umwana wa myugariro Marcelo ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Real Madrid Enzo Vieira yashimishije abakinnyi b’iyi kipe ubwo yinjiraga mu rwambariro rwabo agahererekanya umupira nabo ku mutwe,birabashimisha cyane niko kumuterura cyane.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’imyaka 8 yinjiye muri uru rwambariro abakinnyi bamaze kuva mu myitozo,niko gufata umupira agenda awuhererekanya nabo ku mutwe,agenda yerekeza ku kimoteri niko kuwuteramo nyuma yo kuwuherezwa bwa nyuma na kapiteni Ramos,bishimisha aba basore bari kwitegura cyane Liverpool ku mukino wa nyuma ku wa 26 z’uku kwezi.

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mwana atererwa hejuru n’ibi bihangange mu mupira w’amaguru, ndetse benshi bemeza ko Real Madrid ifite ahazaza kubera uyu mwana ukina mu bakiri bato bayo.

Uyu mwana ufite umusatsi nk’uwa se,yatigishije isi kubera ubuhanga afite bwo gukina umupira ndetse bamwe batangiye kwemeza ko nawe azakina ku rwego rwo hejuru nka se umaze guhesha Real Madrid ibikombe 3 bya UEFA Champions League ndetse amaze kuyikinira imikino 480.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa