skol
fortebet

Umwarimu yaciye umutwe umukunzi we wanze ko bashyingiranwa

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Shyngys Bekenov w’imyaka 26 ukomoka muri Kazakhstan,yakoze amahano aca umutwe umukunzi we amuhoye ko yateye ivi uyu mukobwa ntiyemere ko bashyingiranwa,arangije nawe yitera icyuma ntibyamukundira.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa witwa Nazerke Bekzhanova w’imyaka 21,yari amaze iminsi mike arangije kaminuza mu ishami ry’ubuganga bituma uyu mwarimu yifuza ko barushinga ntibyamuhira niko kumuca umutwe arangije nawe yitera icyuma ntiyapfa.

Abatangabuhamya bavuze ko aba bombi bamaze amasaha menshi baganira ku mubano wabo nyuma umurambo w’uyu mukobwa usangwa mu modoka.

Abaturanyi b’uyu mukobwa bavuze ko impamvu yanze uyu musore w’umwarimu ari uko iwabo batamukundaga ndetse bari basanzwe bamuziho imico mibi ku kigo yigishagaho.

Uyu musore akimara kwica uyu mukobwa yashakaga kugira umugore,yanditse urwandiko rusezera ku bagize umuryango we,ababwira ko yishe uyu muganga kubera ko yanze ko bashyingiranwa kandi amukunda ndetse yifuza ko bazabashyingura hamwe.

Bekenov yahise afatwa ajyanwa kwa muganga amerewe nabi cyane gusa bitegerejwe ko akira agahita ashyikirizwa ubutabera.



Bekenov yishe Nezerke amuhoye ko yanze ko bashyingiranwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa