skol
fortebet

Umwe mu bakinnyi bakina hanze yakuwe ku rutonde rw’amavubi yabo agomba kwerekezanya muri Centre Afrique(REBA URUTONDE)

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’imyitozo ikipe y’igihugu Amavubi imaze ikora, ndetse n’imikino 2 yakinnye na Maroc, umutoza Antoine Hey yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 19 azakuramo 18 azajyana muri Centre Afrique gukina umukino ubanza
Mu bakinnyi basezerewe harimo myugariro Rucogoza Aimable Mambo wa Bugesera FC wari wahamagawe nyuma y’imyaka itandatu atambara umwenda w’ikipe y’igihugu, Iradukunda Eric wa AS Kigali, Mugisha Gilbert wa Pépinière FC, Mico Justin wa Police FC, Niyonzima Ally wa Mukura VS na Kalisa Rashid (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyitozo ikipe y’igihugu Amavubi imaze ikora, ndetse n’imikino 2 yakinnye na Maroc, umutoza Antoine Hey yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 19 azakuramo 18 azajyana muri Centre Afrique gukina umukino ubanza

Mu bakinnyi basezerewe harimo myugariro Rucogoza Aimable Mambo wa Bugesera FC wari wahamagawe nyuma y’imyaka itandatu atambara umwenda w’ikipe y’igihugu, Iradukunda Eric wa AS Kigali, Mugisha Gilbert wa Pépinière FC, Mico Justin wa Police FC, Niyonzima Ally wa Mukura VS na Kalisa Rashid wa MFK Topvar Topoľčany muri Slovakia.

Abakinnyi 19 bagumye muri iyi kipe bagomba gukomeza imyitozo bakora mu gitondo na ni mugoroba. Undi mukinnyi umwe azakurwa muri uru rutonde hasigare 18 badakuka bazagenda. Amavubi aritegura umukino agomba kuzakina Centre Afrique mu gushakisha itike y’igikombe cya Afurika kizakinwa muri 2019. Umukino ubanza uzabera kuri Stade Barthelemy Boganda i Bangui ku itariki 11 Kamena 2017. Indi mikino iteganyijwe muri Werurwe 2018 kugeza muri kwezi k’Ugushyingo 2018.

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera FC) na Nzarora Marcel (Police FC)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR FC) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR FC) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police FC), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

U Rwanda ruri mu itsinda H aho ruri kumwe n’igihugu cya Cote D’Ivoire, Guinea na Centre Afrique.

Amakipe azaba aya mbere muri buri tsinda, aziyongera kuyandi 3 yitwaye neza mu matsinda, yose ahurire muri Cameroon izakira iki gikombe.

Ibitekerezo

  • ikipe niyi kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa