skol
fortebet

Umwe mu bakinnyi bakomeye muri Real Madrid ashobora guhagarika gukina kubera indwara y’umutima

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Daniel Carvajal ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ashobora guhagarika gukina umupira w’amaguru nyuma yo kumusuzuma bakamusangana indwara y’umutima mu cyumweru gishize.
Uyu musore uri mu b’ingezi ikipe ya Real Madrid igenderaho,yagiriwe inama n’abaganga bamusuzumye ko bibaye byiza yahagarika gukina umupira w’amaguru cyane ko nakomeza bizamushyira mu bibazo bikomeye birimo n’urupfu.
Carvajal ni umwe mu bakinnyi bagira ishyaka ndetse bagize uruhare mu gufasha Real Madrid gutwara ibikombe (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Daniel Carvajal ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ashobora guhagarika gukina umupira w’amaguru nyuma yo kumusuzuma bakamusangana indwara y’umutima mu cyumweru gishize.

Uyu musore uri mu b’ingezi ikipe ya Real Madrid igenderaho,yagiriwe inama n’abaganga bamusuzumye ko bibaye byiza yahagarika gukina umupira w’amaguru cyane ko nakomeza bizamushyira mu bibazo bikomeye birimo n’urupfu.

Carvajal ni umwe mu bakinnyi bagira ishyaka ndetse bagize uruhare mu gufasha Real Madrid gutwara ibikombe byose iyi kipe iheruka kwegukana birimo UEFA Champions League 2 ndetse na shampiyona ya La Liga iyi kipe yatwaye umwaka ushize.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Real Madrid batangaje ko bitaye ku buzima bw’uyu musore ndetse bazakora ibishoboka byose ngo uyu musore amererwe neza gusa nta cyemezo kirafatwa cyo gusezera ku mupira kuri uyu musore nubwo yabigiriwemo inama n’abaganga.

Carvajal aherutse gusinya amasezerano mashya n’ikipe ya Real Madrid azamugeza mu mwaka wa 2022 aho ndetse we ubwe yatangaje ko yifuza kuba muri Real Madrid kugeza ashoje ruhago.

Ibitekerezo

  • Bizaba bibabaje cyane nahagarika gukina.Kuko ahembwa amafaranga menshi cyane.Aba bakinnyi ba Football b’i Burayi,benshi barenza 300 Millions Frw buri cyumweru.None kubera ko adafite ubuzima bwiza,agiye kureka umupira.
    Ibi bikwiye kutwibutsa ukuntu YESU yabazaga abantu ati :Byakumarira iki kugira ubutunzi bwinshi,niba udafite ubuzima?Abakire benshi iyo barwaye,birukankira I Burayi,South Africa cyangwa mu Buhinde.Ariko bikanga bagapfa kandi batanze ibifaranga byinshi.Nyamara iyo tubwiriza abantu kandi ku buntu,tubereka uburyo bazabona ubuzima bw’iteka butagira umuze,usanga abashaka kumva ari bake cyane.Bibeshya ko ubuzima ari amafaranga,shuguri,politike,etc...
    Iyo bapfuye,Pastor cyangwa Padiri,bababwira ko "bitabye imana mu ijuru".Ni ikinyoma kuko Bible isobanura ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Urugero,igihe ADAMU yangaga kumvira imana,yamubwiye ko napfa azasubira mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ko azaba yitabye imana.Ikindi kandi,Bible ivuga ko imana izazura abantu bayumvira ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).Niba abantu bapfuye baba bitabye imana,nukuvuga ko nta muzuko uzabaho kuko baba bagiye mu ijuru.

    Carvajal arambabaje gusa real yaba ihombye umukinnyi ukomeye

    Real ibuze umukinnyi ukomeye

    ko numva Real Madrid igiye kujya ikubitwa na Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa