Kigali

Umwe mu bakowa bahoze bakundana na Cristiano Ronaldo yiyemeje kumushinjura ku birego byo gufata ku ngufu aregwa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 4829

Umunyamideli w’umunya Espagne, Nereida Gallardo w’imyaka 35,yatangaje ko yiteguye gutanga ubuhamya bushyigikira Cristiano Ronaldo,kuko mu mezi 8 bamaze bakundana yamwitayeho ndetse atamuziho umutima mubi watuma afata umuntu ku ngufu.

Nereida Gallardo watandukanye na Cristiano Ronaldo muri Kanama 2008, amezi 10 mbere y’uko ahura na Kathryn Mayorga umushinja ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009,yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umuntu mwiza ndetse yatunguwe no kumva ibi birego bimushinja gufata ku ngufu.

Yagize ati “Ronaldo ni umusore wiyubaha kandi ugira urukundo.Yamfashe neza mu gihe twamaze dukundana.Ntiyigeze antonganya cyangwa ngo andakarire.Sinigeze mubona ahatiriza umuntu gukora ibyo adashaka.Ntabwo ahatiriza umuntu ngo baryamane.Nagize inshuti zagiraga amagambo mabi ndetse zikampatiriza cyane,ariko we siko yari ameze.Natunguwe no kumva ashinjwa gufata ku ngufu.Ntabwo ndahamagarwa ngo ngire icyo ntangaza,ariko nibiba nzamushinjura.”

Nereida Gallardo yavuze ko Ronaldo ari umuntu wumva ibyifuzo by’umuntu bari kumwe ndetse yababajwe no kumva ko hari umuntu wamushinje kumufata ku ngufu.

Kathryn Mayorga niwe ushinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu ubwo bahuriraga muri hoteli Palms yo mu mujyi wa Las Vegas,muri Kamena 2009.


Nereida Gallardo yavuze ko azashinjura Cristiano Ronaldo niyitabazwa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yishongoye kuri Jurgen Klopp na Maurizio Pochettino batoza...

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta...
25 March 2019 Yasuwe: 1726 0

Rayon Sports yafashe ingamba zikomeye zigiye kuyifasha gutera imbere...

Kuri iki Cyumweru taliki ya 24 Werurwe 2019 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya...
25 March 2019 Yasuwe: 4385 0

Ikipe y’igihugu cya Uganda nayo yanyagiwe n’ikipe y’igihugu cya...

Ikipe y’igihugu ya Tanzania ibaye igihugu cya kane gituranye n’u Rwanda...
24 March 2019 Yasuwe: 2856 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagabiye inka ebyiri umukinnyi Irambona Eric...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagabiye inka 2 umuryango mushya wa...
24 March 2019 Yasuwe: 4093 0

Wayne Rooney yasohokanye ku mazi umugore we byavugwaga ko benda gutandukana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira amakipe akomeye nka Manchester United...
24 March 2019 Yasuwe: 3921 0

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragariza mu ruhame ko yanga ikipe ya Real...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yongeye kugaragaza...
24 March 2019 Yasuwe: 6911 0