Kigali

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2018 Yasuwe: 4256

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yari icumbitseho abasifuzi mu Burundi yavuze ko berekeje muri iyi hoteli kubera ko baketse ko Lydia Ludic ishaka guha ruswa abasifuzi niko kwerekeza kuri iyi hoteli kuneka bagahuriramo n’abahagarariye LLB bikabyara Impaka ndende.

Mu minsi ishize nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko yatangiye iperereza ku byerekeye akavuyo kabereye kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi bagombaga gusifura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje Lydia Ludic na Rayon Sports bikarangira Rayon Sports itsinze 1-0 aho abayobozi b’aya makipe yombi bashwaniye bikomeye muri iyi hoteli.

Umwe muri aba bayobozi ba Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa, yemereye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bagiye kuri iyi hoteli ari batanu, batagiye gutanga ruswa ahubwo bagiye gucunga abayobozi ba Lydia Ludic kuko bari bamenye ko bafite gahunda yo gutanga ruswa,bikarangira bahuriye kuri iyi hoteli niko gutangira guterana amagambo, Polisi iratabara.

LLB irashaka ko Rayon Sports iterwa mpaga

Yagize ati “Twe twari turi i Burundi gutegurira ikipe no kureba ibikenewe. Gusa twaje kumenya amakuru ko Lydia Ludic ishaka gutanga ruswa ku basifuzi, turaperereza tumenya amasaha abayobozi bayo bari bugerere kuri hoteli. Icyo twakoze, twaravuze tuti reka tugende tubafatane igihanga.”

CAF yatangiye iperereza rishobora gushyira mu byago Rayon Sports

Uyu muyobozi utavuzwe,yatangaje ko banyuze mu muryango umwe n’abayobozi ba LLB baca mu wundi birangira bahuriye hagati niko gutangira gushwana buri wese ashinja undi kugerageza gutanga ruswa gusa abarundi babarusha ingufu kuko bahise bahamagara abapolisi babo.

Nubwo uyu muyobozi atangaza ibi,CAF yasabye ibisobanuro aya makipe yombi kugeza taliki ya 06 Werurwe 2018.

Rayon Sports iramutse ihamwe n’iki cyaha, yahita ikurwa mu marushanwa ya CAF Confederations Cup aho igomba guhura na Mamelodi Sundowns mu mukino ubanza ku italiki ya 07 Werurwe 2018.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore...

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere...
16 January 2019 Yasuwe: 1480 0

Solskjaer yandagaje Mourinho kubera imitoreze ye muri Manchester...

Umutoza mushya wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko...
16 January 2019 Yasuwe: 1853 0

Rayon Sports yatangiye gushaka rutahizamu usimbura Caleb ugiye...

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi wa Sunrise witwa Jules...
16 January 2019 Yasuwe: 4076 0

Radiant yahaye Rayon Sports miliyoni 34 zo kwishyura ya bisi imaze igihe...

Ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant cyamaze gushyikiriza Rayon Sports akayabo...
15 January 2019 Yasuwe: 2722 1

Umukinnyi ukomeye yafashwe amashusho ari kwikinishiriza mu muhanda...

Umunya Irlande witwa Gavin Whyte ukinira ikipe ya Oxford United,yatawe muri...
15 January 2019 Yasuwe: 3031 0

Petr Cech wigaragaje cyane muri Premier League yatangaje ko agiye...

Umunyezamu uri mu beza babayeho muri Premier League,Petr Cech usanzwe...
15 January 2019 Yasuwe: 853 0