skol
fortebet

Unai Emery ugiye gutoza Arsenal yavuze ukuntu yabangamiwe bikomeye na Neymar

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal Unai Emery,yatangaje ko nubwo yari umutoza wa Paris Saint Germain atigeze afata imyanzuro nk’umuyobozi,ahubwo Neymar ariwe wari umuyobozi wa PSG ndetse ntiyigeze abona amahirwe yo gupanga ikipe uko abishaka.

Sponsored Ad

Unai Emery yatangaje ko Neymar yavuye muri FC Barcelona aje kuyobora PSG byatumye agorwa n’akazi yari yarahawe ko kugeza iyi kipe ku bikombe, cyane ko nta mwanzuro yafataga mu ikipe.

Emery yavuze ko Neymar yamubangamiye kenshi

Yagize ati “Nzi neza igihe ndi umuyobozi n’igihe ntari we.Nabwiwe ko umuyobozi wa PSG ari Neymar,kandi ubu yabaye we.Neymar yaje mu ikipe ya PSG aje gutegeka,yaje yifuza kuba uwa mbere ku isi.Muri Manchester City Guardiola niwe muyobozi ariko muri PSG umuyobozi ni Neymar.”

Umutoza Emery yabwiye abanyamakuru ko gutoza amazina akomeye nka Neymar,Ronaldo na Messi biba bitoroshye kuko buri gihe upanga ikipe ugendeye ku byo bashaka,ndetse avuga ko Guardiola yitwaye neza muri FC Barcelona kubera ko yirukanye Ibrahimovic,Ronaldinho na Eto’o.

Unai Emery agiye gutoza Arsenal ifite amazina adakanganye cyane nubwo agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Pierre-Emerick Aubameyang,Mkhitaryan na Mesut Ozil bishime babashe gutanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa