skol
fortebet

Unai Emery yahaye ubutumwa bukomeye Mesut Ozil watangiye kunanirana

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal Unai Emery yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko Mesut Ozil nta burenganzira afite bwo gutoranya ho agomba gukina ahubwo agomba gukora ibyo we amweretse kuko ariwe muyobozi we.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize Mesut Ozil yanze gukina umukino wa Westham abeshya ko arwaye, kubera ko yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi 11 bari kubanza mu kibuga ,byatumye Emery arakara akaba ariyo mpamvu yabwiye abanyamakuru ko Ozil agomba gukina ibyo amubwiye aho gukora ibyo yishakiye.

Emery yabwiye abanyamakuru ko Ozil agomba gukina aho bamweretse

Yagize ati “Buri mukinnyi wese agomba gukina ku mwanya twifuza ko akina,aho tubona ko yaduha umusaruro.Navuganye na Mesut Ozil aho agomba gukina gusa nzi ko akina neza ku 10 ndetse no ku ruhande rw’iburyo.Akiri muri Real Madrid nabonye ko yakinaga neza iyo yabaga ari ku ruhande rw’iburyo.Mesut azakomeza kudukinira kuri iyo myanya yombi.”

Ozil yagarutse mu ikipe igomba guhura na Cardiff kuri iki Cyumweru gusa nta mahirwe afite yo kubanza mu kibuga kuko Emery yavuze ko buri mukinnyi afite amahirwe yo gukina ku munsi w’ejo ndetse yasabye buri wese kwitanga cyane kugira ngo ikipe ikomeze gutsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa