skol
fortebet

Unai Emery yatangaje impamvu ikomeye yifuza kugurisha Mesut Ozil

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yatangaje ko yifuza kurekura Mesut Ozil uhembwa akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru,kugira ngo abone uburyo bwo kugura abakinnyi bashya.

Sponsored Ad

Emery yabwiye abayobozi be ko bakwiriye kurekura Mesut Ozil akigendera mbere y’uko isoko ryo muri uku kwezi kwa mbere rifunga,kugira ngo azabone uburyo bwo kugura abakinnyi bashya muri kamena uyu mwaka.

Arsenal ifite amanota 2 mu mikino 5 iheruka gukinira hanze,ifite ikibazo cy’abakinnyi ariyo mpamvu yifuza kurekura Mesut Ozil muri iyi Mutarama kugira ngo hazaboneke uburyo bwo kugura abandi bakinnyi.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umutoza Unai Emery yakuye Mesut Ozil mu bakinnyi 18 bagombaga gukina na Westham yabatsinze igitego 1-0,bituma bituma benshi bemeza ko uyu mudage atagikenewe n’uyu mutoza wo muri Espagne ukomeje kumwima umwanya wo gukina.

Arsenal irashaka gutiza Mesut Ozil ariko we yarabyanze,niyo mpamvu bifuza ikipe yabaha amafaranga ahagije kugira ngo bamurekure.

Arsenal irifuza gutizwa umukinnyi Dennis Suarez na Barcelona ariko iri kubasaba ko bazmugura muri Kamena bakabyanga.


Emery arashaka kugurisha Mesut Ozil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa