Kigali

Unai Emery yavuze ku hazaza ha Granit Xhaka uherutse gutuka abafana ba Arsenal akinira

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 1191

Umutoza wa Arsenal udakunzwe n’abafana,Unai Emery yabwiye abanyamakuru ko atazi neza niba uwahoze ari kapiteni we Granit Xhaka azongera gukina nyuma yo gutuka abafana be ku mukino wa Crystal Palace.



Birashoboka ko Granit Xhaka yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe ya Arsenal kuko amakuru aravuga ko uyu Musuwisi ashobora kugurishwa mu kwezi kwa mbere atongeye gukina kubera gutuka ku babyeyi abafana ba Arsenal bamukomereye.

Emery yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ababwira uko yiteguye umukino afitanye na Leicester uyu munsi saa 19h30 aho yemeje ko atazi neza niba umukinnyi we Granit Xhaka ugiye kumara imikino 4 adakina, azongera gusubira mu kibuga.

Yagize ati “Dukeneye umukinnyi nka Granit Xhaka,ariko simbizi niba azongera gukina.Simbizi kuko aramutse yiteguye gukina no kwitangira Arsenal niwe waduha igisubizo.”

Granit Xhaka aherutse kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni gihabwa mugenzi we Pierre Emerick Aubameyang uhagaze neza mu gutsinda ibitego.

Emery yavuze ko atababajwe n’umusaruro ikipe ifite muri uyu mwaka ngo kuko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye birimo icya Koscielny wigometse akava mu ikipe,Ozil na Kolasinac batewe n’abagizi ba nabi bakamara igihe badakina ndetse ngo n’iki kibazo cya Xhaka cyatumye basubira inyuma.

Uyu mutoza utagira ikipe ihoraho y’abakinnyi 11 yavuze ko abafana ba Arsenal bakwiriye gukomeza kwihangana kuko ngo hari ubwo nabo batabashyigikira bigatuma bitwara nabi.



Granit Xhaka ashobora kutazongera gukinira Arsenal

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Emery Bayisenge yavunikiye mu myitozo ya mbere Amavubi yakoze yitegura...

Mu myitozo ya mbere ya mbere Amavubi yakoreye I Maputo yitegura Mozambike...
13 November 2019 Yasuwe: 222 0

Maria Sharapova ukundwa na benshi ku isi mu mukino wa Tennis ari mu...

Umurusiyakazi ukina umukino wa Tennis,Maria Sharapova,ari mu biruhuko mu...
13 November 2019 Yasuwe: 338 0

Amavubi yatembereye ku nyanja y’Ubuhinde ananura amaguru azakoresha ahangana...

Amavubi yageze muri Mozambike ku munsi w’ejo saa munani n’igice za Kigaliari...
12 November 2019 Yasuwe: 2718 0

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 4365 0

Neymar Jr yasohokanye umukobwa w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 3833 2

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 5202 0