skol
fortebet

Unai Emery yijeje ibyishimo abakunzi ba Arsenal nyuma yo kugirwa umutoza wayo ku mugaragaro

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Muri iki gitondo nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwatangaje ku mugaragaro ko Unai Emery watozaga PSG ariwe usimbuye Wenger ndetse ahabwa amasezerano y’imyaka 3 aho uyu munya Espagne yijeje abafana ba Arsenal impinduka ndetse no kubaha ibyishimo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka muri Espagne yabwiye abakunzi ba Arsenal ko yishimiye amahirwe yo gutangirana na Arsenal nyuma ya Arsene Wenger wari uyimazemo imyaka 22, ndetse agiye gutuma abafana bayo bishima.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mpawe amahirwe yo gutoza iyi kipe y’igihangange.Arsenal irazwi hose kubera umukino wayo,abakinnyi bayo bitanga,ubuyobozi bwayo ndetse na stade nziza inogeye ijisho.Ni iby’agaciro kuba mpawe amahirwe yo gukorana nayo.Nahuye na Stan Kroenke na Josh Kroenke banyereka ko bashaka kubaka ahazaza h’iyi kipe ndetse bifuza gutsinda niyo mpamvu tugiye gukora kugira ngo duhe abakunzi ba Arsenal urwibutso batazibagirwa.”

Unai Emery yatunguranye ku mugoroba wo ku wa mbere ubwo yagaragaraga I London ndetse ibitangazamakuru byo hirya no hino ku isi bikemeza ko ariwe ushobora gutoza Arsenal nubwo mbere y’aho Arteta ariwe wahabwaga amahirwe ku kigero cya 90 ku ijana.

Unai Emery niwe wasimbuye Wenger

Emery agiye guhabwa miliyoni 50 zo kugura abakinnyi zishobora kuvamo 35 yifuza gutanga kuri Jean Michel Serri wa Nice yifuza cyane.

Unai Emery yahawe amasezerano y’imyaka 3 yo gutoza Arsenal aho agomba guhembwa umushahara wa miliyoni 5 z’amapawundi ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa