skol
fortebet

Undi mukinnyi w’umunyarwanda yaguzwe akayabo k’amadolari

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Yanga Africans umusore Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na Simba SC yo muri Tanzania kuyikinira aho yaguzwe akayabo ka Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’ibihumbi 60 by’amadolari y’Amerika.
Uyu musore usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yarangije amasezerano n’iyi kipe ifite abafana benshi muri Tanzania umwaka ushize ayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona aho byamaze kuba impamo ko yasinyiye mukeba wa Yanga Africans w’ibihe byose Simba SC (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Yanga Africans umusore Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na Simba SC yo muri Tanzania kuyikinira aho yaguzwe akayabo ka Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’ibihumbi 60 by’amadolari y’Amerika.

Uyu musore usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yarangije amasezerano n’iyi kipe ifite abafana benshi muri Tanzania umwaka ushize ayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona aho byamaze kuba impamo ko yasinyiye mukeba wa Yanga Africans w’ibihe byose Simba SC amasezerano y’imyaka 2.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aravuga ko uyu musore yaguzwe akayabo k’ibihumbi 60 by’amadolari y’amerika aho agiye kumara imyaka 2 akinira iyi kipe yambara ibara ry’umutuku.

Icyitezwe na benshi ni ukuntu uyu musore azakirwa n’abafana ba Yanga yari amaze imyaka 5 akinira ndetse banamwemera ku buryo bukomeye aho byitezwe ko azavugirizwa induru cyane ubwo aya makipe azaba yacakiranye.

Ibitekerezo

  • Uyu mubare mu madolari n’amaRWF ntibihura. Musubire mu mibare. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa