skol
fortebet

Undi mukinnyi wa Manchester United yigometse kuri Mourinho nyuma ya Paul Pogba

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi,Romelu Lukaku yamaze kubwira abamuhagarariye ko yifuza gusesa amasezerano n’iyi kipe igihe cyose Jose Mourinho yaba akomeje kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyitoza.

Sponsored Ad

Lukaku wamaze gutakaza umwanya we wo kubanza mu kibugamuri Manchester United kandi yarayijemo aguzwe akayabo ka miliyoni 75,yamaze kwemeza ko azayivamo igihe cyose Mourinho azaba yemerewe kuyitoza umwaka utaha.

Lukaku umaze kubanza mu kibuga inshuro 2 gusa kuva mu Ukwakira uyu mwaka, yageze ikirenge mu cya Alexis Sanchez na Paul Pogba bamaze kubwira ababahagarariye kubashakira andi makipe kubera gufatwa nabi n’uyu munya Portugal uzwiho kugira ivuzivuzi ryinshi.

Ku munsi w’ejo nibwo Jorge Mendes uhagarariye Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko uyu mutoza yishimye ndetse yifuza gukomeza gutoza Manchester United mu myaka iri imbere.

Aya makuru ntiyashimishije benshi mu bakinnyi ba Manchester United dore ko n’umunyezamu David De Gea yavuze ko azasinya amasezerano mashya ari uko uyu munya Portugal atakiri muri iyi kipe kuko amaze kuyirimbura.

Nubwo Lukaku afite amasezerano maremare mu ikipe ya Manchester United bitamworohera kugenda mu kwezi kwa mbere,biravugwa ko mu mpeshyi azasaba Mino Raiola umuhagarariye kumushakira ahandi yakwerekeza.


Lukaku urambiwe intebe y’abasimbura,arifuza gusohoka muri Manchester United nikomeza gutozwa na Mourinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa