skol
fortebet

Undi Mutaliyani yasazwe n’ibyishimo yiyambura imyenda imbere y’abafana(Amafoto)

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

• Mattia Caldara yambaye ubusa imbere y’abafana nyuma yo kunyagira Atlanta
• Mattia Caldara yasazwe n’ibyishimo akuramo imyenda
• Caldara yirukanse imbere y’abafana nyuma yo kwiyambura imyenda ye

Sponsored Ad

Umukinnyi Mattia Caldara ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Atlanta yo mu Butaliyani yasazwe n’ibyishimo ubwo ikipe ye yanyagiraga Everton ibitego 5-1 iyisanze ku kibuga cyayo Goodson Park mu mikino ya UEFA Europa League akuramo imyenda yose asigarana imyenda y’imbere gusa.

Uyu musore w’imyaka 23,akimara kumva ifirimbi ya nyuma y’umusifuzi yakuyemo imyenda irimo amasogisi,umupira,ikabutura kubera ibyishimo byo gutsinda imwe mu makipe akomeye yo mu Bwongereza ndetse ikipe ye ya Atlanta ihita igera mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu mikino ya Europa League.

Ku munsi wo ku wa Gatatu taliki ya 22 Ugushyingo 2017,nibwo undi mutaliyani Gianluigi Buffon urindira ikipe ya Juventus yakuyemo ikabutura ayinagira abafana none yakurikiwe n’uyu myugariro wa Atlanta FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa