skol
fortebet

Undi mutoza w’Umunyarwanda yashyikirijwe impamyabumenyi yo ku rwego rwa A ya CAF

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kubura ku rutonde rw’abagombaga guhabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere (license A) ya CAF ndetse bigateza umwuka mubi mu bantu ku munsi w’ejo taliki ya Mbere Nyakanga nibwo Thierry Hitimana nawe yashyikirijwe iyo mpamyabumenyi n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwana Nzamwita Vincent de Gaulle nk’ uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA.
Uyu mutoza yagombaga guhemberwa umunsi umwe n’abandi batoza 12 baherukaga guhabwa izi mpamyabumenyi gusa aza kutisanga (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kubura ku rutonde rw’abagombaga guhabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere (license A) ya CAF ndetse bigateza umwuka mubi mu bantu ku munsi w’ejo taliki ya Mbere Nyakanga nibwo Thierry Hitimana nawe yashyikirijwe iyo mpamyabumenyi n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwana Nzamwita Vincent de Gaulle nk’ uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA.

Uyu mutoza yagombaga guhemberwa umunsi umwe n’abandi batoza 12 baherukaga guhabwa izi mpamyabumenyi gusa aza kutisanga ku rutonde ku buryo budasobanutse byateje umwuka mubi aho mu bateje iki kibazo hashyizwe mu majwi bamwe mu bashinzwe gutanga amahugurwa barimo Antoine Rutsindura ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA bwo bwavuze ko byatewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF ritasohoye impamyabumenyi ye.

Nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi uyu mutoza yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabonye impamyabumenyi yanjye kuko ni ikintu gikomeye mbashije kugeraho kandi bigiye kumpa imbaraga zo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abandi batoza bamaze kubona iyi mpamyabumenyi ni Bizimana Abdoul ( Virunga FC, DR Congo), Bizimana Ally (Bisengimana Justin , Umutoza wungirije muri Police FC ), Habimana Sosthene ( Musanze FC), Kayiranga Jean Baptiste, Mashami Vincent ( umutoza wungirije mu mavubi), Mbarushimana Abdou (AS Muhanga), Casa Mbungo Andre (Sunrise FC), Nshimiyimana Eric (AS Kigali), Okoko Godefroid (Gicumbi FFC), Rwasamanzi Yves ( Umutoza wungirije muri APR FC) na Seninga Innoncent (Police FC).

Kugeza ubu mu Rwanda abatoza basaga 133 bamaze kubona impamyabumenyi za CAF aho abagera ku 114 bamaze kubona impamyabumenyi yo ku rwego rwa C ,ababonye iyo ku rwego rwa B ni 7 mu gihe abafite iyo ku rwego rwa A ari 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa