skol
fortebet

Uruganda rwa Garuka Coffee rurashinjwa na Team Rwanda ubwambuzi bw’asaga miliyoni 4

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Uruganda rwa West Hills Coffee rurashinjwa n’ikipe y’igihugu y’amagare ’Team Rwanda’ ubwambuzi bw’amafaranga ibihumbi bitanu by’amadorali ku masezerano bari bagiranye yo kugurira ikipe ya Benediction y’i Rubavu imyenda ku bwo kubamamariza.
Uru ruganda ruzwi nka Garuka Coffee ruherereye i Gikondo, ruhinga ikawa mu karere ka Karongi rukayitunganyiriza I Gikondo rukayigurisha hanze y’igihugu.
Nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza kivuga ko uru ruganda rwasabye abayobozi ba Team Rwanda Jack (...)

Sponsored Ad

Uruganda rwa West Hills Coffee rurashinjwa n’ikipe y’igihugu y’amagare ’Team Rwanda’ ubwambuzi bw’amafaranga ibihumbi bitanu by’amadorali ku masezerano bari bagiranye yo kugurira ikipe ya Benediction y’i Rubavu imyenda ku bwo kubamamariza.

Uru ruganda ruzwi nka Garuka Coffee ruherereye i Gikondo, ruhinga ikawa mu karere ka Karongi rukayitunganyiriza I Gikondo rukayigurisha hanze y’igihugu.

Nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza kivuga ko uru ruganda rwasabye abayobozi ba Team Rwanda Jack Boyer na Kimberly Coats ko bareka bakaba abaterankunga babo bakaha ibihumbi bitanu by’amadorali bakagurira imyambaro ikipe ya Benediction ibarizwa I Rubavu bakayishyiraho ikirango cy’uru ruganda, ngo baje kubyemeranywaho, hari mu mwaka washize wa 2016 ariko uru ruganda rukaba rwaratereye agati mu ryinyo.

Kimberly Coats yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko mu masezerano bari bafitanye n’uru ruganda harimo n’uko Team Rwanda igomba kugura ikawa yabo ikajya icuruzwa mu kigo cyabo cya African Rising Cycling Center(ARCC) kandi bakaba barabikoze bo ntibakore ibyo bumvikanye, none bakaba barimo kwishyuzwa amafaranga baguze iyo myenda.

Yagize ati"mu ntangiriro za 2016 twahuye n’abayobozi b’urwo ruganda(Ngendahayo Siméon na Irénée Kamanzi), twumvikanye ko badutera inkunga y’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amaerika(asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda), noneho tukagurira Benediction imyenda, ikirango cy’uruganda rwa bo kikajya ku myambaro y’ikipe ya Benediction muri 2016. Ikindi twumvikanye n’uko twagombaga gucuruza ikawa yabo muri African Rising Cycling Center, twarabikoze ariko ibibareba ntibabikora."

"Ikibabaje n’uko iyo myenda twayitumye muri Canada ku bihumbi bibiri magana atanu y’amadorali dukoresheje credit card yacu, Benediction imyenda yarayambaye dutangira kubamamariza, yewe twanayikoresheje muri Tour du Rwanda kandi bitari biri mu masezerano, none banze kutwishyura."

Ngo guhera muri Gicurasi 2017 nibwo batangiye kwishyuza aya mafaranga hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka ariko byarananiranye.

Ku uruhande rw’ubuyobozi bw’uru ruganda bwatangarije iki kinyamakuru ko umwaka ushize bwahuye n’imbogamizi zatumye batuzuza inshingano zabo, ariko ko muri uyu mwaka bagomba gukora ibyo bemereye Benediction na Team Rwanda dore ko aribo bagiye babasanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa