skol
fortebet

Urugendo rw’ikipe ya Simba Sports Club ya Kagere Meddie mu mikino ya CAF Champions league rwarangiriye muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kunyagirwa na TP Mazembe

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Urugendo rw’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka, rwarangiriye muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kunyagirirwa i Lubumbashi na TP Mazembe ibitego 4-1.

Sponsored Ad

Hari mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza wabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umukino ikipe ya Simba yagiye gukina nta mpamba yitwaje, dore ko mu mukino ubanza wabereye i Dar Es Salaam warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ni umukino ikipe ya Simba yirangayeho cyane kuko yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ibitego harimo na Penaliti ariko bikarangira itayabyaje ibitego.

Iyi kipe itari ifite Meddie Kagere muri 11 babanje mu kibuga cyo kimwe na Kapiteni wayo John Bocco, yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku gitego yatsindiwe n’Umugande Emmanuel Okwi. Hari ku munota wa kabiri w’umukino gusa.

Ikipe ya TP Mazembe yakiniraga imbere y’abafana bayo bari buzuye Stade TP Mazembe barimo na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yahise itangira gushyira igitutu kinshi ku kipe ya Simba.

Iyi kipe yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 23 ibifashijwemo na Chongo Kabasso, mbere y’uko kabuhariwe Meschak Elia atsinda icya kabiri ku munota wa 38 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye TP Mazembe iri imbere n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Ikipe ya TP Mazembe yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Simba, ari na ko itera amashoti mu izamu rya Aishi Manula buri kanya.

Mputu Tresor yaje gutsindira TP Mazembe igitego cya gatatu ku munota wa 62 w’umukino, Jackson Muleka atsinda icya kane ku munota wa 75 ari na cyo yasoje umukino.

Muri rusange TP Mazembe yateye amashoti 34 arimo 16 yaganaga mu izamu rya Simba, mu gihe iyi kipe yo muri Tanzania yateye mu izamu rya Mazembe amashoti atanu arimo atatu yaganaga mu izamu.

Uretse TP Mazembe yageze muri ½ cy’irangiza cya CAF Champions league, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo na yo yabonye iyi tike. Iyi kipe yatsindiwe i Cairo na Al Ahly igitego 1-0, gusa ntacyo kigeze gifasha Al Ahly kuko umukino ubanza wabereye i Pretoria warangiye Mamelodi Sundowns itsinze ibitego 5-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa