skol
fortebet

Urugendo rwa AS Kigali muri CAF Confederations Cup rwasorejwe muri Uganda

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup yasezerewe mu ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino na Proline FC yo muri Uganda yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Lugogo Stadium.

Sponsored Ad

AS Kigali yakoze amakosa mu mukino ubanza ikanganyiriza I Kigali igitego 1-1 na Proline FC,yageze muri Uganda ihatsindirwa ibitego 2-1 bituma inzozi zayo zo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup ziyoyoka.

Ikipe ya AS Kigali yitwaye nabi mu gice cya mbere cy’umukino kuko aricyo yatsindiwemo ibi bitego 2 byombi byatsinzwe na Ivan Bogere ku munota wa 12 n’uwa 21 bituma amahirwe yo gukomeza ayoyoka.

AS Kigali yagerageje kureba ko yakwishyura ngo isezerere iyi kipe yo muri Uganda ariko biba iby’ubusa gusa ku munota wa 85 yishyuyemo igitego kimwe cya faruk Ruhinda.

AS Kigali yasezerewe ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi, igomba kugaruka mu Rwanda vuba na bwangu kuko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha ifitanye umukino na Rayon Sports mu guhatanira igikombe cya Super Cup gihuza ikipe yatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.


Abakinnyi ba AS Kigali ntibabashije kuyigeza mu cyiciro cya nyuma cyo kwerekeza mu matsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa