skol
fortebet

Uruguay ibujije Cristiano Ronaldo gukabya inzozi zo gutwara igikombe cy’isi

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Portugal ntibashije gukomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi cya 2018 kuko yatsinzwe na Uruguay ibitego 2-1 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza wabereye mu mujyi wa Sochi.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuze ko penaliti Ronaldo yahushije ku mukino wa Iran mu mikino y’amatsinda ariyo yasezereye Portugal, kuko yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda B itombora Uruguay ibasezereye mu mikino ya 1/16.

Uruguay yafunguye amazamu ku munota wa 7 nyuma y’umupira Cavani yahererekanyije na Suarez birangira uyu Cavani acitse ba myugariro atsinda igitego cya mbere n’umutwe.

Portugal yahise itangira gusatira ikora ibishoboka byose imenere mu bwugarizi bwa Uruguay bukomeye cyane kugira ngo yishyure iki gitego mbere y’uko bajya kuruhuka biranga biba iby’ubusa,Uruguay irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri,Portugal yaje ifite umugambi wo gukomeza gusatira,biza kuyihira ku munota wa 55 ku gitego cyatsinzwe na Pepe ku mutwe nyuma ya koluneri yatewe neza na Raphael Guerreiro.

Portugal yakomeje gusatita ubwugarizi bwa Gimenez na Godin ishaka igitego cya kabiri,yirengagiza ko igomba kurinda izamu ryayo byatumye Uruguay ibacika,ku mupira wa Counter attack Rodrigo Bentancur yahaye Edinson Cavani wacunze uko umunyezamu wa Portugal ahagaze amutera umupira mwiza mu nguni,igitego cya kabiri cya Uruguay kiba kirinjiye.

Uruguay nk’ibisanzwe yahise ijya kurinda izamu ryayo Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakora ibishoboka byose barasatira biba iby’ubusa,umukino urangira ku ntsinzi ya Uruguay igomba gucakirana na France muri ¼ .

Uyu wa Gatandatu usize abami ba ruhago Messi na Cristiano Ronaldo basezerewe mu gikombe cy’isi ndetse benshi baremeza ko gishobora kuba aricyo cya nyuma bakinnye kuko Ronaldo azaba afite imyaka hafi 38 mu gikombe cy’isi cyo muri Qatar 2022 mu gihe Messi azaba afite imyaka hafi 36.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa