skol
fortebet

Urutonde rw’abakinnyi 5 banyamwigendaho mu kibuga kurusha abandi

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Ruhago ni ugufatanya ugakinana na bagenzi bawe, kuko nibwo mugira icyo mugeraho, gusa hari bamwe mu bakinnyi bagiye bavugwaho kuba ba nyamwigendaho kurusha abandi. Mu kibuga ntibapfa kurekura umupira cyane cyane iyo bageze imbere y’izamu kabone n’iyo mugenzi we yaba afite amahirwe menshi yo kuba yatsinda igitego kumurusha, ahanini biterwa n’uko baba bashaka kwegukana bimwe mu bihembo by’umukinnyi ku giti cye.
Dore urutonde rw’abakinnyi 5 bazwiho kuba banyamwigendaho kurusha abandi.
1.Cristiano (...)

1.Cristiano Ronaldo - Real Madrid

Nta gushidikanya ubuhanga bw’uyu munya Portugal, dore ko amaze kwibikaho ibihembo byinshi bihatanirwa n’umukinnyi ku gite cye harimo Ballon d’Or 4, ariko gukinana n’ abandi mu kibuga kwe biracyemangwa, iyo afashe umupira yumva ariwe watsinda gusa, rimwe na rimwe bagenzi be bakinana muri Real Madrid bakamwijundika ko yabimye umupira kandi bari bafite umwanya mwiza wo kuba batsinda.

2. Arjen Robben - Bayern Munich

Uyu muholandi ukinira ikipe ya Bayern Munich ni umwe muri ba semababa(wingers) beza isi ifite, gusa nawe anengwa ko iyo afashe umupira yiruka ajya muri koruneri agatera imipira imbere y’izamu atarebye niba hariyo bagenzi be bashobora gutsinda, gusa akenshi nawe ayitera yishotera mu izamu ashaka gutsinda.

3. Raheem Sterling - Manchester City

Uyu mwongereza nawe iyo afashe umupira mbere yo gutekereza kuba yakinana n’abagenzi be azwiho ko abanza gushakisha uko yashota mu izamu aciye mu ruhande rwe rw’iburyo.

4. Mario Balotelli - Nice

Balotelli ni Umutaliyani ukinira ikipe ya Nice mu Bufaransa, uyu nawe azwiho ko atajya akinana n’abagenzi be, akunda kwiharira umupira akawugumana kugeza bawumwatse, igitangaje kuri we ni uko n’ubwo yanga gukinana n’abagenzi be ibitego atsinda ari hafi ya ntabyo.

5. Nani - Valencia

Ni umunya Portugal nawe ukinira ikipe ya Valencia yo muri Espagne, benshi bemeza ko yari afite amahirwe yo kuba yahirwa muri ruhago nka Cristiano bitewe n’impano yabyirukanye, gusa siko byagenze, ariko na none ngo aba bombi bafite ibyo bahuriyeho kuba banyamwigendaho mu kibuga, kuko na Nani nawe ntajya apfata gukinana n’abagenzi be.

Ibitekerezo

  • tuyisenge omar

    maritial wa man u ntakwiye kuburamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa