skol
fortebet

Urutonde rw’abakinnyi ba ruhago badakunda kuyireba kuri televiziyo

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Benshi mu batuye isi bakunda umupira w’amaguru ndetse abarenga miliyari bakunze kuba bicaye imbere ya televiziyo zabo bareba ibihangange mu mupira w’amaguru byacakiranye,bitandukanye na bamwe mu bakinnyi ba ruhago kuko bo batabona umwanya wo kumara iminota 90 bareba umupira. Umuryango wabakusanyirije abakinnyi bakina umupira w’amaguru ndetse n’abigeze kuwukina batangaje ko nta mwanya babona wo kuwureba kuri televiziyo.
1.Lionel Messi Uyu rutahizamu wa mbere ku isi ukomoka muri Argentina (...)

Sponsored Ad

Benshi mu batuye isi bakunda umupira w’amaguru ndetse abarenga miliyari bakunze kuba bicaye imbere ya televiziyo zabo bareba ibihangange mu mupira w’amaguru byacakiranye,bitandukanye na bamwe mu bakinnyi ba ruhago kuko bo batabona umwanya wo kumara iminota 90 bareba umupira.

Umuryango wabakusanyirije abakinnyi bakina umupira w’amaguru ndetse n’abigeze kuwukina batangaje ko nta mwanya babona wo kuwureba kuri televiziyo.

1.Lionel Messi

Uyu rutahizamu wa mbere ku isi ukomoka muri Argentina agakinira FC Barcelona, yatangaje ko iyo yicaye mu rugo atajya abona umwanya wo kureba umupira w’amaguru ndetse kubera ko umugore we Antonella Rocuzzo atabikunda,akunze kwirebera Cartoons ari kumwe n’umuhungu we Thiago.

2.Gareth Bale

Uyu munya Wales ukinira ikipe ya Real Madrid yatangaje ko adakunda kureba umupira w’amaguru na gato kuko iyo Zinedine Zidane asifuye ko imyitozo irangiye ahita ajya kwirebera umukino wa Golf cyane ko ariwo papa we yakundaga kandi yagiye awumwigisha mbere yo kwerekeza mu mupira w’amaguru.

3.Neymar

Ubwo uyu musore ukomoka muri Brazil agakinira PSG ,ubwo yari mu ikipe ya FC Barcelona,yatangarije abanyamakuru ko uretse umukino wa FC Barcelona areba atajya afungura televiziyo agiye kureba imikino y’andi makipe.

4.Ronaldinho

Uyu munya Brazil u wari uzwiho kugira amacenga menshi nawe n’umwe mu bakinnyi batajya bareba umupira kuko yatangarije abanyamakuru ko atabona umwanya wo kwicara imbere ya televiziyo ngo arareba umupira ahubwo akunda kuwukina gusa.

5.Gabriel Baptistuta

Uyu munya Argentina wari rutahizamu ukomeye,yavuze ko nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru atakibona umwanya wo kureba umupira w’amaguru kuko hari byinshi biba bimuhugije bitari ruhago.

Uretse aba,hari abandi bakinnyi batangaje ko batajya bakunda kureba umupira kuri Televiziyo barimo Bobby Zamora,Benoit Assou Ekoto n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa