skol
fortebet

Usengimana Faustin yerekeje mu ikipe yo hanze y’u Rwanda atabimenyesheje Rayon Sports

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Myugariro Usengimana Faustin wari umaze umwaka w’imikino umwe akinira Rayon Sports,yavuye muri iyi kipe yerekeza muri Qatar aho yabonye ikipe nshya gusa ntiyigeze abimenyesha ubuyobozi bwe.

Sponsored Ad

Usengimana wagarutse muri Rayon Sports amaze imyaka 2 yarabuze umwanya wo gukina muri APR FC,yerekeje muri Qatar atabanje kubibwira ubuyobozi bwa RayonSports nubwo yari yararangije amasezerano.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, uyu myugariro yanze kujyana na Rayon Sports muri Algeria mu mukino wa 4 wo mu itsinda D rya CAF Confederations Cup yaraye inganyije na USM Alger igitego 1-1 mu ijoro ryakeye,afite gahunda yo kwerekeza muri Qatar aho yagiye adasezeye ubuyobozi atanabugejejeho gahunda ze.

Usengimana Faustin werekeje muri Qatar mu ikipe tutaramenya izina, abimburiye abandi bakinnyi barimo kapiteni Kwizera Pierrot, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bose bashobora gusohoka muri Rayon Sports uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa