skol
fortebet

USM Alger itsinze Rayon Sports ikomeza kuyobora itsinda D

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

USM Alger itsindiye Rayon Sports mu rugo ibitego 2-1 mu mukino wa 3 wo mu itsinda D rya CAF Confederations Cup biyiha amahirwe menshi yo kurangiza imikino 3 ibanza iriyoboye.

Sponsored Ad

Rayon Sports ifite ubwugarizi buri ku rwego rwo hasi itsinzwe igitego cya 2 ku munota wa nyuma w’inyongera,bituma icyizere cyo kugera muri ¼ kigabanuka.

USM Alger ikomeje kuyobora itsinda D

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku ikosa ryakozwe na myugariro wa USM Alger wasubije umupira inyuma awihera Ismaila Diarra nawe asigarana n’umunyezamu aramucenga atsinda igitego.

Rayon Sports yatangiye gukora amakosa ndetse igenda itakaza imipira bya hato na hato byatumye ku munota wa 43 Chafai yishyurira USM Alger ndetse amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Rayon Sports yari yabuze abakinnyi benshi kuri uyu mukino barimo Rutanga Eric,Mukunzi Yannick na Niyonzima Olivier yatangiye igice cya kabiri iri hasi ndetse igenda ihushwa ibitego byinshi,kuko USM Alger yahererekanyaga umupira cyane kurusha Rayon.

Usengimana Faustin wari wakinnye mu kibuga hagati ntiyashoboye guhagarika abakinnyi ba USM Alger byatumye ku munota wa 90 ihusha igitego cyari cyabazwe aho Irambona yakuriyemo umupira ku murongo.

Bashunga Abouba wari wabanje mu kibuga kuri uyu mukino yatsinzwe igitego cya 2 mu minota 4 y’inyongera cyatsinzwe na Mahamed Benkhemassa,bituma Rayon Sports ikomeza kwitwara nabi cyane nyuma yo kunyagirirwa na AZAM FC muri CECAFA Kagame Cup ibitego 4-2.

Gor Mahia inyagiye Yanga Africans ibitego 4-0 birimo 2 bya Tuyisenge Jacques, biyihesha amahirwe yo gukomeza kwegera USM Alger iyoboye itsinda D n’amanota 7 mu gihe yo igize amanota 5 ku mwanya wa 2,Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 2.

Rayon Sports yari yabanje mu kibuga Bashunga,Manzi Thierry,Rwatubyaye Abdul,Mutsinzi Ange, Irambona Eric,Usengimana Faustin,Kwizera Pierrot,Muhire Kevin,Manishimwe Djabel,Mbondi Christ na Ismaila Diarra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa