skol
fortebet

Uwacu yasuye abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2017

Sponsored Ad

• Minisitiri Uwacu Julienne yasuye ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare izahagararira u Rwanda.
• Minisitiri Uwacu yababwiye ko bagomba kwibuka ko bahagarariye u Rwanda bityo bagomba guharanira kuruhesha ishema.

Sponsored Ad

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yasuye abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda isigaje igihe icyumweru kimwe ngo itangire aho yabagiriye inama yo kuzakina bibuka ko bahagararariye igihugu cyabo.

Ku munsi w’ejo taliki ya 06 Ugushyingo 2017,nibwo minisitiri Uwacu Julienne yasuye aba bakinnyi aho bamaze iminsi bakorera imyitozo ku kigo cy’I Musanze.

Uwacu yabwiye aba basore ko bagomba kwibuka ko bahagarariye u Rwanda bityo bakaba basabwa kwitwara neza kandi no kongera guhesha ishema ry’igihugu cyabo.
Muri iyi Tour du Rwanda izatangira kuwa 12-19 Ugushyingo 2017,u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 3 ariyo Team Rwanda, Les Amis Sportifs na Benediction Club de Rubavu.

Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda :
Team Rwanda

1. Nsengimana Jean Bosco
2. Uwizeye Jean Claude
3. Patrick Byukusenge
4. Ukiniwabo Rene Jean Paul
5. Munyaneza Didier.

Benediction Club (Rubavu)
1. Hategeka Gasore
2. Ruberwa Jean
3. Uwizeyimana Bonaventure
4. Nduwayo Eric
5. Nizeyimana Alex.

Les Amis Sportifs (Rwamagana)
1. Samuel Hakiruwizeye
2. Rugamba Janvier
3. Mfitumukiza Jean Claude
4. Uwingeneye Jimmy
5. Tuyishimire Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa