skol
fortebet

Uwagiriye Rutamu Elie Joe inama yo kuva mu itangazamakuru yamaze kumenyekana

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu gihe benshi bari bazi ko umunyamakuru Rutamu Eie Joe yavuye mu itangazamakuru kubera gusezererwa kwa Argentina mu gikombe cy’isi,Gakumba Patrick inzobere mu gushakira abakinnyi amakipe (agent)yatangaje ko ariwe wamugiriye inama yo kuva mu itangazamakuru akerekeza mu mwuga wo kugurisha abakinnyi abishyira mu bikorwa aho kuba Messi Argentina nkuko yabivuze .

Sponsored Ad

Gakumba Patrick umaze gushakira amakipe akomeye abakinnyi nka Kagere Meddie,Faruk Miya,Simon Msuva n’abandi, yabwiye KT Radio ko yagiriye Rutamu inama yo kuva mu itangazamakuru akigira mu gushakira abakinnyi amakipe cyane ko ngo bibamo akayabo k’amafaranga. Rutamu we yatangaje ko gusezera mu itangazamakuru yabitewe no gutsindwa kwa Argentina.


Gakumba Patrick niwe watumye Rutamu ava mu itangazamakuru ntabwo ari Argentina

Yagize ati “Rutamu yaranyegereye ambaza niba ibyo gushakira abakinnyi amakipe birimo akantu.Ndamusubiza nti karimo kuko nanjye hari ubwo amakipe ashaka abakinnyi andusha ubushobozi,wenda Zambia bakwandikiye,Angola bakwandikiye,Namibia bakwandikiye bati dushakire abakinnyi.None se wakwitambika aho hose uri umwe?.

Naramubwiye nti muvandimwe igisabwa n’ibintu 2, umupira wo urawuzi gusa kuko utarubaka izina ugomba gushora amafaranga kugira ngo ujye gushaka icyangombwa no kwerekana ko ufite amafaranga yagufasha kugurisha abakinnyi kuko nta bikorwa urakora.”

Mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira nibwo Rutamu yabwiye abantu ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi 2018 azasezera mu itangazamakuru,biza kuba ubwo yasezererwaga mu mikino ya 1/16 cy’irangiza i n’Ubufaransa bwegukanye iki gikombe ku bitego 4-3 byatumye benshi bababazwa n’iki cyemezo nyamara we azi ibanga kuko n’ubundi niyo atabitangaza yari kurivamo akerekeza muri uyu mwuga mushya.

Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio 1, ndetse yamaze kwerekeza hanze y’u Rwanda aho yagiye kwiga ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku rwego mpuzamahanga.

Rutamu Elie Joe wari amaze imyaka isaga 10 akora umwuga w’itangazamakuru rya siporo,yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Radio Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho umwuga.

Rutamu yamaze gusezera mu itangazamakuru

Abakinnyi nka Jacques Tuyisenge, Mugiraneza Jean Baptiste na Kagere Meddie bose bakinnye muri Gor Mahia FC muri Kenya babifashijwemo na Gakumba Patrick ndetse niwe wazanye Frank Kalanda muri AS Kigali.

Gakumba Patrick wahawe ibyangombwa na FIFA mu bijyanye no kugurisha abakinnyi bakina umupira w’amaguru,akorana bya hafi n’amakipe akomeye nka TP Mazembe (DR Congo), Mamelodi Sundowns (South Africa) na Gor Mahia (Kenya) ndetse yavuze ko yifuza gufasha abakinnyi b’abanyarwanda bakora ikinyuranyo kuhakina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa