skol
fortebet

Uwahoze akinira Manchester United yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

Liam Miller wakiniye ikipe ya Manchester United na Celtic yitabye Imana azize kanseri (pancreatic cancer) yari amaze iminsi arwaye.
Uyu mugabo upfuye afite imyaka 36, yamenye ko arwaye iyi ndwara mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,aho yatangiye kwitabwaho n’abaganga none birangiye iyi ndwara imuhitanye.
Miller yakiniye andi makipe nka Leeds na Sunderland,mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho yakinaga mu ikipe ya Wilmington (...)

Sponsored Ad

Liam Miller wakiniye ikipe ya Manchester United na Celtic yitabye Imana azize kanseri (pancreatic cancer) yari amaze iminsi arwaye.

Uyu mugabo upfuye afite imyaka 36, yamenye ko arwaye iyi ndwara mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,aho yatangiye kwitabwaho n’abaganga none birangiye iyi ndwara imuhitanye.

Miller yakiniye andi makipe nka Leeds na Sunderland,mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho yakinaga mu ikipe ya Wilmington Hammerheads aho apfuye habura iminsi 4 ngo yizihize isabukuru y’imyaka 37.

Uyu mugabo yatangiye gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2000,aho yatangiriye mu ikipe ya Celtic,ayivamo yerekeza mu ikipe ya Manchester United yakiniye imikino 22,hanyuma atizwa muri Leeds yavuyemo yerekeza muri Sunderland.

Yakiniye ikipe y’igihugu ya Republic of Ireland imikino 21 ayitsindira igitego kimwe ndetse yagaragaye mu makipe y’abana atandukanye y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa