skol
fortebet

Uwatumye ikipe ya Rwamagana city yamburwa itike yo kwerekeza mu cyiciro mbere yamenyekanye.

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rwamagana Niyibizi souleyman niwe mbarutso yatumye ikipe ya Rwamagana City yamburwa itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho iyi kipe yamwambuye umushahara yamugombaga.
Mu kiganiro uyu wahoze ari umutoza wa Rwamagana yagiranye na City Radio nubwo atemeye ko ari we watanze amakuru y’uko Rwamagana yakinishije Micomyiza Pie wari udafite ibyangombwa mu mikino ya kimwe cya kabiri aho babashije no kubona itike batsinze ikipe ya Miloplast 3-2 mu mikino yombi (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rwamagana Niyibizi souleyman niwe mbarutso yatumye ikipe ya Rwamagana City yamburwa itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho iyi kipe yamwambuye umushahara yamugombaga.

Mu kiganiro uyu wahoze ari umutoza wa Rwamagana yagiranye na City Radio nubwo atemeye ko ari we watanze amakuru y’uko Rwamagana yakinishije Micomyiza Pie wari udafite ibyangombwa mu mikino ya kimwe cya kabiri aho babashije no kubona itike batsinze ikipe ya Miloplast 3-2 mu mikino yombi ubanza nuwo kwishyura yavuze ko yari afitanye n’iyi kipe ikibazo cyo kuba baranze kumuhemba umushahara w’amezi 2 bari bamurimo.

Yagize ati “Sinigeze ntanga ayo makuru muri FERWAFA kuko ntabwo nshinzwe gushakira FERWAFA amakuru y’abantu bishe amategeko kuko nta n’inyungu nagira mu gutesha ibyishimo ibyishimo Abanyarwamaga.Gusa ikipe ya Rwamagana City ntabwo yarenganye kuko ibivugwa byose byarabaye”.

Uyu mugabo mu mvugo ye yashakaga kwemera ko ariwe watanze amakuru gusa yanze kwemeza cyangwa se ngo ahakane ijana ku ijana ko ariwe wayatanze gusa ukurikije uko yavugaga cyane ko iyi kipe yamwambuye bigaragaza ko uyu mugabo yatanze aya makuru mu rwego rwo kwihimura kuri iyi kipe aho yahaye amakuru ikipe ya Miroplast igahita itanga ikirego.

Ikipe ya Rwamagana City yatangaje ko yatandukanye n’uyu mutoza nyuma y’ibibazo yari afitanye n’abakinnyi birimo kubaca inyuma akajya gutereta abakunzi babo ndetse no kutumvikana kwa hato na hato yari afitanye nabo

Biravugwa ko ikipe ya Miroplast yatangarije FERWAFA ko nta bushobozi yabona bwo gukina imikino yo mu cyiciro cya mbere aho biha amahirwe menshi ikipe ya Kiyovu Sports yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa