Kigali

Uwizeyimana Bonaventure yigaragaje cyane mu gace ka kabiri ka La Tropicale Amissa Bongo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 January 2019 Yasuwe: 2258

Uwizeyimana Bonaventure yaje ku mwanya wa 3 mu gace ka 2 k’irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo inyuma y’ibihangange bikomeye ku isi mu gusiganwa ahatambika (sprinters)birimo Niccolo Bonifazio wongeye kwisubiza aka gace atsinze Andre Greipel waje ku mwanya wa 2.

Nyuma yo gutwara agace ko ku munsi w’ejo,Niccolo Bonifazio,Umutaliyani ukinira ikipe ya Direct Energie yongeye kwerekana ko ari umwami mu gutambika atsinda Andre Greipel ukinira ikipe ya Arkea Samsic witezwe na benshi muri iri rushanwa.

Team Rwanda yahagereye igihe kimwe n’aba basore bakomeye, kuko igihe bakoresheje ari kimwe n’icya Bonifazio wegukanye aka gace.

Uwizeyimana uzwiho ubuhanga mu gutambika,yongeye kwerekana ko ashoboye kuko yahanganye na Greipel watwaye uduce 11 muri Tour de France na Bonifazio wigaragaje mu ikipe ya Trek Segafredo bikarangira basoreje igihe kimwe.

Uretse Uwizeyimana,abandi banyarwanda bitwaye neza barimo Areruya Joseph waje ku mwanya wa 35,Munyaneza Didier kuwa 36 mu gihe Samuel mugisha yasoje ku mwanya wa 43.Aba bose bahagereye rimwe n’uwa mbere.

Aka gace ka kabiri kahagurutse ahitwa Franceville kerekeza ahitwa Okondja ku ntera y’ibirometero bisaga 170.




Bonifazio niwe wongeye kwisubiza intsinzi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3254 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3493 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2413 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2324 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2673 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1930 0