skol
fortebet

Uwizeyimana yatwaye agace ka Rwanda Cycling Cup kahariwe kwibuka Abatutsi abazize Jenoside

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Bonaventure Uwizeyimana uherutse kwegukana Tour du Cameroon,yakomereje ibirori bye muri Rwanda Cycling Cup aho uyu munsi yanikiye bagenzi be akegukana agace kahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kavaga Kigali Kerekeza I Nyanza.

Sponsored Ad

Uyu musore wasigaye ayoboye umukino wo gusiganwa ku magare nyuma y’igenda rya Valens Ndayisenga na Areruya Joseph berekeje mu makipe yo mu Bufaransa,yegukanye uduce 2 twa Rwanda Cycling Cup twikuikiranya kuko n’ubushize ariwe wari watsinze.

Aka gace ka Gatatu ka shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magarekahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, kareshyaga n’ibirometero bisaga 130 Uwizeyimana yagatwaye akoresheje amasaha 3 n’iminota 36 akaba yakurikiwe na Gasore Hategeka ukinira ikipe ya Nyabihu wakoresheje amasaha 3 niminota 38.

Mu cyiciro Cy’abakobwa, uwabaye uwa mbere ni Nzayisenga Valentine,mu gihe mu batarengeje imyaka 23 uwabaye uwa mbere ari Munyaneza Didier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa