skol
fortebet

Uzashaka gusenya Rayon Sports nzamumariraho imbaraga mfite zose- Perezida Sadate [Ijambo rirambuye]

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangarije abakunzi b’iyi kipe ko yiteguye guhangana n’umuntu wese ushaka gucamo ikipe ibice no gusenya iyi kipe aherutse gutorerwa kuyobora.

Sponsored Ad

Ibi Munyakazi yabitangarije mu ijambo rirerire yagejeje ku bafana bagize itsinda rimwe ry’abakunzi ba Rayon Sports, aho yabasabye gusenyera umugozi umwe bagateza imbere ikipe bakunda ndetse aboneraho kwamagana abashatse gushinga ikipe ya Basketball bitanyuze mu mucyo.

Munyakazi yavuze byinshi birimo abantu bagumuye umutoza Luc Eymael bagatuma ataza muri Rayon Sports n’abatumye abakinnyi bitsindisha ku mukino wa Mukura VS w’igikombe cya Agaciro.

Uyu muyobozi ugira ukuri kwinshi ntiyigeze avuga amazina y’abo yise ibisambo bashaka gusenya Rayon Sports gusa benshi batunze urutoki abarimo Gacinya Dennis na Gakwaya Olivier bigeze kuyobora iyi kipe.

IJAMBO RIRAMBUYE PEREZIDA MUNYAKAZI SADATE YAGENEYE ABAFANA BA RAYON SPORTS:

Umusingi wo kubaka iyi Rayon Sports ni ukubanza tukigiramo ikinyabupfura.Ntibazababeshye ko Rayon Sports isenywa n’abavuye hanze yayo.Nta nama y’ikipe iyo ariyo yose izaterana kugira ngo isenye Rayon Sports,ntayo.Rayon Sports isenywa n’ibisambo dufite bifite inda nini ariko tutazemerera ko bikomeze kubaho gutya.

Ubu butumwa mubutange hose muti “Perezida yavuze ko atazemerera ibisambo kuza kwiba Rayon Sports.Bazakore ibyo bashaka byose.Umunsi bizananira nzamanika amaboko,ariko igihe ntarayamanika bagomba kugendera ku murongo w’ukuri.Nibitaba ibyo ntaho twaba tuva nta naho twaba tugiye.Umuntu wese tuzagonganira mu gusenya Rayon Sports,igihe munkintije uyu mwanya nicayemo ntabwo nzabyemera.

Sadate mureba aka kanya ntabwo ndi hejuru ya Rayon Sports.Iri hejuru y’abantu mwese muriho n’abazabaho.Wowe urazana umukinnyi ugashaka kumuryamo komisiyo.Turashaka umutoza tukumvikana amafaranga make kuko umumenye ukajya gushaka nimero ye ukamuhamagara,ugakubisha ibiciro inshuro 3.Umuntu yarangiza ati njyewe ndi ntama y’Imana,byahe ko uri igisambo ahubwo,abantu bagomba kukwita uko witwa.

Turakubwira ngo uri visi perezida wa 2 w’ikipe,ukazana amacakubiri mu ikipe tugatsindwa na Mukura VS ejo bundi.Ngo ntushaka umutoza Baptiste.Ugakoresha abakinnyi bakihesha amakarita atukura ariko mwebwe mukabirebera gutyo gusa ngo uwo muntu amaze imyaka myinshi mu ikipe ntabwo ajya akorwaho.Muri Rayon Sports uwo muntu azakorwaho.Nibishake bizateze icyo bizateza.Nibishake bizabe uko bizaba.Nimbura ingufu nzabahamagara mbabwire nti birananiye ariko abajura bo ntituzabemerera.

Ingufu turi nazo,ubushake turi nabwo,urukundo dukunda Rayon Sports ni runini.Nta muntu uzabangamira Rayon Sports ngo bimugwe neza.Ngo ni umuntu wa Rayon Sports akora ibyo ashaka,akica ibyo afite.Uzubaka turi kumwe,naje kubitaba kuko murimo kubaka.Uzasenya Rayon Sports cyangwa uzabigambirira nzamumariraho imbaraga zanjye zose.Nizimbana nkeya nzababwira nti namwe mukomeze ariko Rayon Sports igomba kugira imishinga iri ku mirongo,ifite aho iva naho ijya.Ariko Rayon Sports twifuza ni iyihe?.

Nitureba hafi turavuga ngo turifuza Rayon Sports itsinda gusa mu kibuga ariko reka mbabwire dukeneye Rayon Sports itsinda mu Kibuga cyo mu Rwanda no mu mahanga.Ibyo tukabyubaka dushingiye ku ngufu zanyu kandi namwe bitabavunye.Tukabikora dushaka abafatanyabikorwa benshi.

Mu minsi ishize mwumvise ko twasinyanye na station yitwa Mogas,haciye kabiri dusinyana n’iyitwa Gas oil,muri iki cyumweru turasinyana n’abandi nka babiri cyangwa batatu.Baze tubereke ibyo dushoboye nk’aba Rayons.Ubu tugiye gusinyana n’ikigo kinini kitwa RITCO gitwara abagenzi,tugendere mu madoka yacyo ariko hari ikintu Rayon sports izasigaranamo.

Turashaka abafatanyabikorwa benshi twiyubakire Gikundiro Stadium.Twebwe turimo gutekereza kubaka stade y’ibihumbi 64 by’abantu,abandi bari gutekereza gusenya Rayon Sports.Turimo gutekereza ngo mu byumweru bibiri ndabahamagara mbereke igishushanyo mbonera cy’iyo stade hanyuma nsigare mbahamagara nti mukore tuyubake.

Mu gihe gito turashyira hanze imikoranire na MTN.Ibyo Nibyo bitekerezo dushaka muri Rayon Sports,naho abaturangaza,abigize indakoreka,abo muzabandekere nzahangana nabo.

Hari ibibazo njya mbazwa hirya no hino mu matsinda y’abafana [Fan clubs] ati “se buriya kuki abakinnyi bacu bagenda?.bagenda kuko turi abakene,icyo nicyo gisubizo cyibanze. Ahubwo tuvuge ngo twakora iki kugira ngo tubagumane?.Nta kindi n’agafaranga.Ako gafaranga tuzakabona gute?,niyo mishanga nababwiraga.

Nta muntu ureba kure udashaka gukorana na Rayon Sports ahubwo akavuyo Rayon Sports twigirira niko gatuma abaterankunga banga gukorana natwe.Abantu bashaka gusenya baduhoza mu kavuyo.

Twafunguye Rayon Sports Basketball.Wowe uyifungura urinde.Wibye ibya mbere abantu barakwihorera none ugiye gushaka ibindi byo kwiba.Niba ushaka gufungura ikipe ya Basketball egera ubuyobozi,turafunguye,ariko ngo urashaka gucamo abantu uduce uduce bamwe baca aha abandi bace ahandi,mu dutsiko n’udu komite tudafite epfo na ruguru.Ibyo byose urabishakira iki?.Washatse igiteza imbere Rayon Sports ko bihari byinshi.

Inyeshamba ni iki?Ngo Ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byabyo.Twe turi tayali,abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayali.Mwicare mu nama muharanire icyateza imbere Rayon Sports yanyu muve mu babarangaza.”


Sadate yasabye abari kurema amashyamba muri Rayon Sports gutekereza ibyubaka Rayon Sports

Ibitekerezo

  • Ndagushyigikiye mutabazi mwiza nkunda cyane! !!!

    Yewe..
    Uyu Sadati ndumva ateye neza neza nka njye!

    Ndamwemeye..!!

    Abanyarwanda muri rusange babura umuntu ubabwiza ukuri arasa ku ntego.

    Ubu nihataza abanyeshyari baturutse hanze..

    Uyu azabikora, mureke cya gisambo cyacyuye igihe.

    Abo bantu bashaka gushinga equipe ya basketball ni uburenganzira bwabo nibabikore ariko bagendere kure izina Rayon Sport. Rayon sport nishaka kuyishinga hari inzira bigomba gucamo. Muturinde akavuyo mwabagabo mwe! Sadati tumuri inyuma ntidushaka barushenyi. Bajye gukora ibyabo muri ayo mashyamba ariko bagendere kure izina Rayon Sport.
    Badushutse kera ubu ntibyashoboka.
    Uragira utya ngo ufite miliyoni eshanu ukumva uskaka kuyobora Rayon sport! Ibyo birashaje kuko niyo wagira miliard ntiwayitunga.
    Dukeneye ba Sadati benshi batuzanire imishinga nabaterankunga benshi Rayon Sports ive mu kwaha kwabamwe. Ni equipe yacu dukunda kandi twiteguye kuyiha ibyo dushoboye.
    Bakunzi ba Gikundiro turebe ibiteza imbere equipe yacu aho kujya inyuma yabantu bashakira umukiro muri Rayon nkaho ari umurima wabo.
    Kwistindisha Koko? Kubuza umutoza kuza?
    Yeweweeee!
    Mbega inda nini!
    None se ibyo Sedate yavuze ninde utabizi ko havugwa za commission mu bakinnyi kuva kera?
    Ngo barayikunda da!
    Rayon waragowe.
    None se kuki ibya Rayon bitajya biba byiza nibura saisons eshatu zikulikirana?
    Biba byiza uyu mwaka ukurikiyeho hakaza barushenyi.
    Igihe kirageze ngo Rayon sports ive mukwaha kwabamwe kandi byagaragaye ko bishoka.
    Umugoroba mwiza barayons.

    turamushyigikiye peeeee

    Kabisa niwowe. Capa kazi mze wetu. Turajya tunabatera amabuye kumugaragaro.Rayon sport niyac’abanyarwanda. Tweturayikunda kandi bizahoraho. Dukeneye abagabo bafite vision nka Sedate. Kandi tuzabigeraho. Komera MONSIEUR LE PRESIDENT, ON’EST ENSEMBLE.

    Sadate rwose ni we Muyobozi wa Rayon udaca ibintu ku ruhande bareke rwose ku muvangira akore

    Ariko mbega ubusambo, harya uwo Gacinya siwe ukubutse muri gereza? Inda nini agira izamusubizamo bidatinze. Umuntu w’umugabo agambanira equipe yabereye umuyobozi Koko? Igihango kizagusame. Gusenya Rayon ntibishoboka. N’ababigerageje ntibabishoboye. Yiswe amazina ayisebya ariko iracyariho. Gacinya nta mateka yayo azi, ahubwo ababajwe nuko atagishoboye kuyinyunyuza.

    Ariko mbega ubusambo, harya uwo Gacinya siwe ukubutse muri gereza? Inda nini agira izamusubizamo bidatinze. Umuntu w’umugabo agambanira equipe yabereye umuyobozi Koko? Igihango kizagusame. Gusenya Rayon ntibishoboka. N’ababigerageje ntibabishoboye. Yiswe amazina ayisebya ariko iracyariho. Gacinya nta mateka yayo azi, ahubwo ababajwe nuko atagishoboye kuyinyunyuza.

    Ni byiza, nicyo cyaburaga kuko ubusanzwe abantu bavugiraga mu matamatama ko Rayon ifite ibisambo biba bishaka kugaragara nk’aho ari abantu beza, none ibuntu bitangiye kuvugwa mu mazina yabyo. Ndizera ko aba bagaragaye nk’ibisambo bagiye kujya bagenda bububa. Rayon iri hejuru ya byose kandi ni Rubanda, uzajya ashaka wese guhemukira rubanda wese Imana IZAJYA IMUKOZA ISONI.

    Jye ndumufana wicecekeye president ndagushyigikiye kuva watangira iyi ntambara ndagushyigikiye.kandi ndimubantu bakurindiye umutekano bucece.bariya bagabo nibisambo byamaboko ndabazi.uzagerageza kukwegera azakubwitwa nicyo atazi komeza ntutinye

    Ahhhhh sha papa sadati we uri kwikirigita ibyo uvuze ubigezeho nagushima gusa bana nabo bagabo wita inyeshyamba kuko mutabanye ntuzashobora rwo se iyo rwaserera yanyu

    Ahhhhh sha papa sadati we uri kwikirigita ibyo uvuze ubigezeho nagushima gusa bana nabo bagabo wita inyeshyamba kuko mutabanye ntuzashobora rwo se iyo rwaserera yanyu

    Ikipe iheruka kuba ikipe tugifite Muvunyi,Fredy,na Gacinya,naho kuva sadati kuva yaza ikipe ntiri gutanga umusaruro

    Sadate mureba aka kanya ntabwo ndi hejuru ya Rayon Sports.Iri hejuru y’abantu mwese muriho n’abazabaho.Wowe urazana umukinnyi ugashaka kumuryamo komisiyo.Turashaka umutoza tukumvikana amafaranga make kuko umumenye ukajya gushaka nimero ye ukamuhamagara,ugakubisha ibiciro inshuro 3.Umuntu yarangiza ati njyewe ndi ntama y’Imana,byahe ko uri igisambo ahubwo,abantu bagomba kukwita uko witwa.

    Haaaaaaaaaaaaaaaaahaahahahaahahahahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh igisambo.com. ndakurahiye barakugira ishyamba. gusa imyitwarire bagaragaje muri KGL Arena rwose iragayitse.

    Gacinya, Olivier na Muhirwa nibo se bavugwa? gusa aba bagabo bakugendereye ntiwabacika

    Gacinya, Olivier na Muhirwa nibo se bavugwa? gusa aba bagabo bakugendereye ntiwabacika

    Gacinya, Olivier na Muhirwa nibo se bavugwa? gusa aba bagabo bakugendereye ntiwabacika

    Iyaba abafana twese twagushyigikiraga urumuntu ufite ibitekerezo bizima rayon izira abantu bake babeshya ko bayikunda
    kandi bishakira kuyirya gusa kubaka siby umunsi umwe no kurandura iyo mizi imunga rayon, gusa courage icyiza kiraganza iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa