skol
fortebet

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2019

Yanditswe: Friday 22, Feb 2019

Sponsored Ad

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye Tour du Rwanda ubwo yari ku rwego rwa 2.2 mu mwaka wa 2014 na 2016,yavuze ko nta mahirwe menshi Abanyarwanda bafite yo kwegukana Tour du Rwanda 2019 yashyizwe ku rwego rwa 2.1, nkuko byari bisanzwe kuri 2.2.

Sponsored Ad

Ndayisenga uzakinira Team Rwandamuri Tour du Rwanda 2019,yabwiye abanyamakuru ko bitoje nea ndetse bafite umutima n’ibyifuzo byo gutwara iri rudhanwa ry’uyu mwaka,ariko atakwemeza ko bazaryegukana kuko rijemo ibikurankota bikomeye nka Rein Taaramae,Merhawi Kudus,Debesay Mekseb n’abandi.

Ndayisenga yagize ati “Kuba haje amakipe yo ku rwego rwo ku isi,byahinduye ishusho ya Tour du Rwanda.tugye guhura n’abakinnyi bakinnye amarushanwa yo ku rwego rw’isi arimo na Tour de France.Ntabwo uko Merhawi Kudus yasunika umusozi kuri watts 500 ari ko abana nka Mugisha Moise na Hakiruwizeye babikora.

Mu mukino w’amagare wasiga umuntu ufite ubwo bushobozi bukomeye bukomeye ukoresheje ubuhanga n’ubwenge.Kuri iyi nshuro sinakwizeza abanyarwanda ko tuzatwara Tour du Rwanda 100 ku ijana nkuko nari nsanzwe mbigenza.ubu dufite amahirwe angana na 80 ku ijana.

Si ubwa mbere tugiye gukina irushanwa riri ku rwego rwa 2.1 ariko kuri iyi nshuro biragoye kuko ni ubwa mbere tugiye kurikina mu Rwanda. Uyu mwaka biradusaba kubanza kumenya abakinnyi tugiye guhangana nabo,Dushobora gutsindwa uyu mwaka ndetse n’ukurikira ariko mu myaka ikurikiraho tukayitwara bihoraho nkuko twabigenzaga Tour du Rwanda ikiri 2.2.Twaritoje neza twiteguye guhangana,tuziyereka abanyarwanda.”

Tour du Rwanda ikomeye kurusha izindi zabayeho mu Rwanda izatangira kuwa 24 Mutarama 2019,isozwe kuwa 03 Werurwe 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa