skol
fortebet

Van Dijk nawe yibasiriye Sergio Ramos wavunnye urutugu Mohamed Salah

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Ba myugariro ba Liverpool barimo Virgil Van Dijk na Dejan Lovren bakomeje kugaragaza ko bafitiye inzika Sergio Ramos nyuma yo kuvuna urutugu Mohamed Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uheruka kubera I Kiev.

Sponsored Ad

Loveren aherutse kuvuga ko Ramos nta buhanga afite kumurusha uretse gusa ko akina mu ikipe ikomeye nka Real Madrid,Virgil Van Dijk nawe yavuze ko atari muri ba myugariro akunda ndetse abona nta buhanga budasanzwe afite.

Virgil yavuze ko Ramos atari myugariro w’igitangaza

Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza wageze kuri byinshi ariko mbona atari igitangaza.Ntabwo ari muri ba myugariro nkunda uko bakina.Raphael Varane bakinana,mbona ariwe muhanga.Ni myugariro w’umunyabwenge ndetse ukunda gutsinda.

Mu minsi ishize Lovren yavuze ko Ramos akora amakosa menshi kumurusha ariko kuba yarakinannye n’abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo byamufashije kugira ngo adaseba kuko batsindaga ibitego byinshi kurusha ibyo atsindisha Real Madrid.

Yagize ati “iyo urebye,Ramos akora amakosa menshi kundusha ariko kubera yakinanaga na Ronaldo,Real madrid yatsindaga 5 bakamwinjiza igitego,umukino ukarangira ari 5-1 cyangwa 5-2 gusa njye iyo nkoze amakosa umukino urangira dutsinzwe 1-0.Varane niwe myugariro w’umuhanga ariko icyubahiro cyose kijya kuri Ramos.”

Aba ba myugariro ba Liverpool bagize agahinda kenshi ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions Leagueuheruka kubera I Kiev,ubwo batsindwaga ibitego 3-1 na Real Madrid,mu mukino Ramos yavunye urutugu rwa Salah ku munota wa 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa