skol
fortebet

Van Gaal wahoze atoza Manchester United yibasiriye bikomeye Jose Mourinho

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Uwahoze atoza ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yibasiriye umutoza wayo muri iyi minsi Jose Mourinho ko akina umupira mubi cyane ugereranyije n’uwo yakinaga akiri muri iyi kipe aho yavuze ko Manchester United yugarira cyane.
Uyu mutoza w’Umuholandi wahoze atoza Manchester United yavuze ko iyi kipe ikabije gukina umupira wo kugarira cyane ndetse asigaye yikundira kwirebera mukeba wayo Manchester City aho kureba iyi kipe iparika bisi cyane.
Yagize ati “Twakinnye umupira nyawo kandi (...)

Sponsored Ad

Uwahoze atoza ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yibasiriye umutoza wayo muri iyi minsi Jose Mourinho ko akina umupira mubi cyane ugereranyije n’uwo yakinaga akiri muri iyi kipe aho yavuze ko Manchester United yugarira cyane.

Uyu mutoza w’Umuholandi wahoze atoza Manchester United yavuze ko iyi kipe ikabije gukina umupira wo kugarira cyane ndetse asigaye yikundira kwirebera mukeba wayo Manchester City aho kureba iyi kipe iparika bisi cyane.

Yagize ati “Twakinnye umupira nyawo kandi byaragaragaye .Ubu nta mupira ukiri mu Bwongereza kuko umbajije uko nakoze muri Manchester United nakubwira ko ari cyo gihe cyiza nagize nk’umutoza w’umupira w’amaguru kubera uburyo bw’imikorere yari myiza cyane.Nakinaga umupira mwiza ndetse amakipe twakinaga niyo yaparikaga bisi ariko kuri ubu,Jose Mourinho arugarira cyane.Nishimira kureba Manchester City kurusha United kuko buri wese aba yifuza kureba ubuhanga bw’ikipe kandi City niyo iri gukina neza.”

Louis Vaan Gaal umaze imyaka 2 yirukanwe muri Manchester United,yatangaje ko asezeye ku gutoza umupira w’amaguru uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa