skol
fortebet

Venus Williams yatunguye abantu kubera ukuntu aruta cyane umusore bakundana

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino wa Tennis Venus Williams yatunguye benshi mu bakunzi b’imikino ku isi kubera ukuntu aruta umusore bakundana witwa Nicholas Hammond ndetse bamwe bamwita shuga mami (sugar mammy)kuko afite imyaka 37 mu gihe uyu musore afite imyaka 25.
Venus Williams na Nicky Hammond
Venus Williams uzwi cyane muri Tennis ndetse akaba yarayubatsemo izina kuko yabashije gutwara amarushanwa 7 akomeye muri uyu mukino (Grand Slams).
Icyateye abantu ururondogoro,ni inkuru yanditswe (...)

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino wa Tennis Venus Williams yatunguye benshi mu bakunzi b’imikino ku isi kubera ukuntu aruta umusore bakundana witwa Nicholas Hammond ndetse bamwe bamwita shuga mami (sugar mammy)kuko afite imyaka 37 mu gihe uyu musore afite imyaka 25.

Venus Williams na Nicky Hammond

Venus Williams uzwi cyane muri Tennis ndetse akaba yarayubatsemo izina kuko yabashije gutwara amarushanwa 7 akomeye muri uyu mukino (Grand Slams).

Icyateye abantu ururondogoro,ni inkuru yanditswe n’ikinyamakuru The New York Times ubwo cyavugaga ko Venus n’uyu musore arusha imyaka 12 bazagaragara bari kumwe ku nshuro ya mbere mu irushanwa rya Australian Open ribimbura amarushanwa 4 akomeye aba buri mwaka muri Tennis.

Nubwo benshi bise Venus Williams shuga mami, bibeshye kuko uyu Hammond afite amafaranga menshi cyane kurusha Venus,kuko afite imigabane ndetse niwe uzaragwa kompanyi yitwa Walter Annenberg’s TV Guide.

Nubwo bivugwa ko aba bombi batangiye gukundana mu gushyingo umwaka ushize,aba bombi ntibigeze babishyira hanze aho bazabitangira muri iri rushanwa riza gutangira kuri iki Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa