skol
fortebet

Vidic wahoze ari kapiteni wa Manchester United yatangaje rutahizamu wamuzengereje kurusha abandi mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Myugariro Nemanja Vidic wabaye kapiteni wa Manchester United ubwo yatozwaga na Sir Alex Ferguson yavuze ko rutahizamu wa Chelsea Didier Drogba ari we wamugoye kurusha abandi gusa yemeza ko Luis Suarez na Sergio Aguero ari bob a rutahizamu yabonaga bafite impano.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wafatanyaga na Rio Ferdinand mu bwugarizi bwa Manchester United bukaba urutare,yabwiye ikinyamakuru Four Four Twoko rutahizamu Drogba yazongaga ba myugariro kuva umupira utangiye kugeza urangiye kubera ingufu ze gusa atari afite impano nk’iyo Suarez na Aguero bafite.

Yagize ati “Drogba yari akomeye cyane.Torres yashakaga uburyo bwo gutsinda ariko Drogba yabaga akuriho umukino wose.Drogba yari umuhanga kubera imbaraga yakoreshaga ariko Suarez na Aguero bari beza cyane.”

Vidic wamaze imyaka 8 mu ikipe ya Manchester United,yatwaye ibiombe 5 bya Premier League ndetse na UEFA Champions League 2007-2008 gusa yaje gusoza umupira muri 2016 nyuma yo gusesa amasezerano n’ikipe ya Inter Milan.


Vidic yavuze ko mu myaka 16 yamaze akina ruhago Didier Drogba ari we mukinnyi wamugoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa