skol
fortebet

Virgil Van Dijk yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza,Paul Pogba atuma benshi bacika ururondogoro kubera gushyirwa mu ikipe y’umwaka

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi bose babigize umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza,bemeje ko myugariro Virgil Van Dijk ukinira Liverpool ariwe mukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino atsinze Raheem Sterling bari bahanganye cyane mu gihe Paul Pogba yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuza mu ikipe y’umwaka.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’Umuholandi yafashije Liverpool kutavogerwa mu bwugarii bwari bumaze imyaka myinshi burimo icyuho gikomeye byatumye ahundagazwaho amajwi n’abakinnyi bagenzi be bakina mu Bwongereza.

Nubwo Sterling yagize umwaka mwiza urimo gutsinda ibitego,gutanga imipira yavuyemo ibitego n’ibindi ntiyabashije guhigika uyu Muholandi wagaragaje ko ariwe myugariro wa mbere mu Bwongereza uyu mwaka.

Nubwo bamwe batabyemeye bakavuga ko Sterling yazize ko ari umwirabura,abandi benshi bemeje ko gutorwa kwa Van Dijk nta kimenyane cyangwa irondaruhu ririmo.
Van Dijk yatsinze abandi bakinnyi 5 barimo Sadio Mane,Sterling, Sergio Aguero,Bernardo Silva na Eden Hazard.

Ku rundi ruhande Paul Pogba washanye na Jose Mourinho akamara igihe yicazwa ku ntebe y’abasimbura ndetse akaba umwe mu bakinnyi bashinjwa gusubiza inyuma Manchester United,yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gushyirwa mu ikipe y’umwaka.

Pogba witwaye neza mu mikino yo kwishyura nabwo bitarambye yashyizwe mu bakinnyi 11 beza muri uyu mwaka w’imikino bibabaza benshi bemezaga ko abakinnyi barimo Ruben Neves wa Wolves cyangwa Abdoulaye Doucoure wa Watord wayifashije kugera Final ya FA bitwaye neza kumurusha.

Ntabwo bibaho ko iyi kipe y’umwaka iburamo umukinnyi wa Manchester United ariyo mpamvu benshi bemeje ko iyi kipe y’umwaka yishwe no kuba yajemo Pogba utarakoze ikinyuranyo kurusha abasore twavuze haruguru.

Kabuhariwe Eden Hazard na Mohamed Salah ntibabashije kuza muri iyi kipe y’umwaka.Van Dijk azashyikirizwa iki gihembo cya PFA Players’ Player of the Year ku Cyumweru mu mujyi wa London.




Virgil witwaye neza cyane niwe wasimbuye Salah kuba umukinnyi w’umwaka ndetse anayobora ikipe y’umwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa