skol
fortebet

Visi Perezida wa Rayon Sports yahagaritswe umwaka

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’ umuryango wa Rayon Sports Muhirwa Prosper yahagaritswe kuri uyu mwanya w’ ubuyobozi igihe kingana n’ umwaka wose kubera amakosa arimo imyitwarire mibi, gutukana, kurwana n’irondamoko.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’ ubuyobozi bw’ uyu muryango yateranye ku wa Mbere tariki 19 Kamena 2017.
Mu ibaruwa yanditswe na Ngarambe Charles, Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ndetse uhagarariye mu mategeko Umuryango wa Rayon Sports, yavuze ko hari hashize igihe kinini Muhirwa Prosper (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’ umuryango wa Rayon Sports Muhirwa Prosper yahagaritswe kuri uyu mwanya w’ ubuyobozi igihe kingana n’ umwaka wose kubera amakosa arimo imyitwarire mibi, gutukana, kurwana n’irondamoko.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’ ubuyobozi bw’ uyu muryango yateranye ku wa Mbere tariki 19 Kamena 2017.

Mu ibaruwa yanditswe na Ngarambe Charles, Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ndetse uhagarariye mu mategeko Umuryango wa Rayon Sports, yavuze ko hari hashize igihe kinini Muhirwa Prosper agaragaza imyitwarire mibi mu nama zahuzaga abayobozi haba iyo kuwa 26 Werurwe 2017 yari igamije gushyiraho urwego rw’abakunzi ba Rayon Sports, Fan Club.

Ngarambe avuga ko muri iyi nama Muhirwa yamututse hamwe na Visi Perezida w’Umuryango Kimenyi Vedaste.

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports avuga ko mu nama yo ku wa 16 Kamena 2017 yo gutegura isabukuru ya Rayon Sports, Muhirwa yatutse ndetse akubita Habarugira Vital.

Nyuma y’ibi byose, inama ya komite nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kamena 2017 yize kuri iyi myitwarire yaranzwe no gutukana, kurwana n’irondaruhu ifata umwanzuro wo kumuhagarika mu bikorwa byose by’Umuryango wa Rayon Sports umwaka uhereye tariki ya 20 Kamena 2017.

Umuryango wa Rayon Sports ni wo ucunga ibikorwa birimo Rayon Sports Football Club iyoborwa na Gacinya Denis.

Komite iyoboye Umuryango wa Rayon Sports ya Kimenyi Vedaste yatowe muri Mata 2016 aho Muhirwa Vital yari Visi Perezida ushinzwe imari.

Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports ihagarikwa Muhirwa Prosper mu gihe cy’umwaka.

Ibitekerezo

  • Ariko ibi nibiki kandi muzira ko tumeze neza njyewe mbona ibintu btoroshye kd bayobozi mwakwiye kubanza kugenzura neza murakoze

    Dukeneye ubuyobozi butavangiye bukunda ikipe ntabwodukeneye I by to box I bukururabwishyirira mugifu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa