skol
fortebet

Volleyball: imikino ya kamarampaka iragaruka mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo imikino ya kamarampaka muri Volleyball yasubitswe bitewe n’ubusabe bw’amakipe, kuri ubu yongeye gusubukurwa, kuri uyu wa Gatandatu ibihangange biratangira kwesurana nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa FRVB abitangaza.
Iyi mikino ya kamarampaka niyo isoza shampiyona y’uyu mukino yakagombye kuba yarabaye mu kwezi kwa gatanu ariko kubera amarushanwa mpuzamahanga ikipe y’igihugu yitabiriye nk’igikombe cy’ Afurika cya Volleyball ikinirwa ku mucanga cyabereye i Maputo muri (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo imikino ya kamarampaka muri Volleyball yasubitswe bitewe n’ubusabe bw’amakipe, kuri ubu yongeye gusubukurwa, kuri uyu wa Gatandatu ibihangange biratangira kwesurana nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa FRVB abitangaza.

Iyi mikino ya kamarampaka niyo isoza shampiyona y’uyu mukino yakagombye kuba yarabaye mu kwezi kwa gatanu ariko kubera amarushanwa mpuzamahanga ikipe y’igihugu yitabiriye nk’igikombe cy’ Afurika cya Volleyball ikinirwa ku mucanga cyabereye i Maputo muri Mozambique ndetse n’marushanwa y’akarere ka gatanu aheruka kubera hano mu Rwanda mu kwezi gushize.

Imikino ya kamarampaka ihuza amakipe 4 aba yarabaye aya mbere muri shampiyona aho uyu mwaka ayashoboye kuza muri 4 ari Gisagara VC, Kirehe VC IPRC y’Amajyepfo VC na APR VC.

Imikino ya mbere ya kamarampaka iteganyijwe kubera mu majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Kanama, aho Gisagara VC izakina na APR mu nzu y’imikino ya Gisagara,undi mukino uzabera mu Karere ka Kirehe (Nyakarambi), Kirehe VC izakira IPRC y’amajyepfo.

Muri iyi mikino ya kamarampaka, amakipe aba abomba guhura imikino itatu itanze indi gutsinda 2 ihita igera ku mukino wa nyuma cyangwa igatwara igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa