skol
fortebet

Volleyball:REG ikomeje gusahura amakipe abakinnyi bakomeye

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi REG ikomeje gusinyisha abakinnyi bafite amazina azwi hano mu Rwanda mu mukino wa Volleyball aho kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi 6 bakomeye.
Nubwo isoko ry’abakinnyi ba Volleyball ari rito ndetse abakinnyi bakomeye bakaba bamaze imyaka igera kuri 6 aribo bacugwa,kuri ubu iyi kipe ya REG yamaze gusinyisha amazina akomeye nka Silvestre Ndayisaba wakiniraga Kirehe, Sibomana Placide Madison wakinaga muri Qatarmu mu ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi REG ikomeje gusinyisha abakinnyi bafite amazina azwi hano mu Rwanda mu mukino wa Volleyball aho kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi 6 bakomeye.

Nubwo isoko ry’abakinnyi ba Volleyball ari rito ndetse abakinnyi bakomeye bakaba bamaze imyaka igera kuri 6 aribo bacugwa,kuri ubu iyi kipe ya REG yamaze gusinyisha amazina akomeye nka Silvestre Ndayisaba wakiniraga Kirehe, Sibomana Placide Madison wakinaga muri Qatarmu mu ikipe ya Al-Gharafa Sports Club, Ndamukunda Flavien wakiniraga Gisagara, Rwigema Simon wavuye mu ikipe ya Rusumo High School na Martial Inkoramutima wavuye muri Petit Seminaire Virgo Fidelis.

Ikipe ya REG yiyongereye kuri kaminuza ya UTB nayo yamaze kugura abakinnyi bakomeye barimo Kavalo Patrick n’abandi.

Ikiri kuvugwa kuri aba bakinnyi ni uko bari guhabwa amamiliyoni angana nayo abakinnyi bakina umupira w’amaguru bahabwa kubera ko abakinnyi beza muri Volleyball ari bake kandi buri mwaka hari kuvuka amakipe.

Ibitekerezo

  • Amakipe yishimira Kugura abakinnyi FRS menshi atari ngombwa. Mu bana bato harashyirwamo angahe ngo bazasaze bafite ababasimbura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa