skol
fortebet

Volleyball:u Rwanda ruratangira rwisobanura na Sudan y’Amajyepfo mu mikino ya Zone V

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Imikino y’Akarere ka gatanu iratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Nyakanga aho ikipe y’u Rwanda iratangira yesurana na Sudan y’amajyepfo ku I saa moya z’umugoroba.Imikino yose y’akarere ka gatanu izabera kuri Petit Stade I Remera.
Umukino urabimburira iyindi ni urahuza ikipe ya Kenya na Uganda baza gucakirana guhera ku i saa kumi z’umugoroba (4:00pm), mu gihe saa kumi n’ebyiri (6:00pm) ari bwo haraza kuba umuhango wo gufungura ku mugaragaro irushanwa ry’Akarere ka gatanu uraza (...)

Sponsored Ad

Imikino y’Akarere ka gatanu iratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Nyakanga aho ikipe y’u Rwanda iratangira yesurana na Sudan y’amajyepfo ku I saa moya z’umugoroba.Imikino yose y’akarere ka gatanu izabera kuri Petit Stade I Remera.

Umukino urabimburira iyindi ni urahuza ikipe ya Kenya na Uganda baza gucakirana guhera ku i saa kumi z’umugoroba (4:00pm), mu gihe saa kumi n’ebyiri (6:00pm) ari bwo haraza kuba umuhango wo gufungura ku mugaragaro irushanwa ry’Akarere ka gatanu uraza gukurikirwa n’umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo ku I saa moya z’umugoroba.

Iyi mikino izakinwa n’ibihugu 4 birimo U Rwanda,Kenya ,Uganda na Sudan y’Amajyepfo aho iratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Nyakanga ikazasozwa taliki ya 24 Nyakanga.

Mu kiganiro kirambuye Mfashimana Adalbert Umunyamabanga Mukuru w’ ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yagiranye na Radio 1O kuri uyu wa gatanu yatangaje ko imyiteguro y’iri rushanwa yagenze neza ndetse yizeza abantu bose ko iri rushanwa rizagenda neza.

Yagize ati "Kugeza ubu ibyitegurwa byose byamaze kurya mu buryo.Ikipe yacu yiteguuye neza ndetse n’amakipe agomba gukina iri rushanwa yamaze kuza yose.Uko imikino iteganyijwe ni uko kubera ko amakipe ari 4 yose ari mu itsinda rimwe aho azacakirana uko yakabaye hanyuma yarangira hakarebwa ifite amanota menshi akaba ariyo itwara igikombe ntabwo tuzagira imikino ya kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma kandi nibutse ko amakipe azabona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika ari 2.Buri munsi hazajya hakinwa imikino 2.”

Mukunzi Christophe kapiteni w’ikipe y’igihugu we yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iki gikombe gisigare mu Rwanda .

Yagize ati “Mu mikino y’akarere ka 5 iheruka umukino wa Kenya na Uganda twayitsinze abanyarwanda bahangayitse,kuri ubu tugiye kujya dutsinda hakiri kare kandi twijeje abanyarwanda ko tugiye gukora ibishoboka byose iki gikombe kigasigara mu Rwanda.”

Amakipe 2 ya mbere azahita bona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’afurika kizabera mu Misiri mu kwezi kwa cumi.

Uko imikino iteganyijwe

Ku wa gatandatu
Umukino wa 1: Kenya vs Uganda (4pm)
Umukino wa 2: Rwanda vs South Sudan (7pm)

Ku Cyumweru
Umukino wa 3: Kenya vs South Sudan (4pm)
Umukino wa 4: Rwanda vs Uganda (6pm)

Ku wa mbere
Umukino wa 5: South Sudan vs Uganda (4pm)
Umukino wa 6: Kenya vs Rwanda (6pm)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa