skol
fortebet

Volleyball: Umunyarwanda Nkurunziza Gustave yatorewe kuyobora akarere ka gatanu

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Nkurunziza Gustave yatorewe kuyobora akarere ka Gatanu muri Volleyball mu gihe cy’imyaka 2 n’igice aho ni mu muhango wabereye I Nairobi muri Kenya muri weekend ishize.
Mu kiganiro Nkurunziza Gustave yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango muri iki gitondo taliki ya gatanu Nyakanga yadutangarije ko yishimiye uyu mwanya mushya abonye ndetse ko yiteguye gukora byinshi kugira ngo ateze imbere aka karere ndetse n’ u Rwanda muri (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Nkurunziza Gustave yatorewe kuyobora akarere ka Gatanu muri Volleyball mu gihe cy’imyaka 2 n’igice aho ni mu muhango wabereye I Nairobi muri Kenya muri weekend ishize.

Mu kiganiro Nkurunziza Gustave yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango muri iki gitondo taliki ya gatanu Nyakanga yadutangarije ko yishimiye uyu mwanya mushya abonye ndetse ko yiteguye gukora byinshi kugira ngo ateze imbere aka karere ndetse n’ u Rwanda muri rusange.

Yagize ati “Birashimishije yaba kuri njye cyangwa ku gihugu cyanjye kuko gutorerwa uyu mwanya bigaragaza ko abagize akarere ka 5 baba babonye ko hari icyo dushoboye muri Volleyball bityo bakaduha izo nshingano kugira ngo noneho turenge imbibi z’u Rwanda tugere no mu karere kose.”

Twamubajije icyo agiye guhindura nyuma yo gutorerwa uyu mwanya atubwira ko mu myaka ishize aka karere kasaga nk’akadakora cyane ko utundi turere twatangaga amaraporo meza mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika CAVB ariko ugasanga ko karacyari inyuma.

Yagize ati “ Akarere ka gatanu kamaze igihe kadakora kuko utundi turere 6 twajyaga mu nama ya CAVB ukabona Rapports zatwo zirafatika ariko twebwe ugasanga nta gikorwa na kimwe gifatika twigeze dukora aho ibya akarere kacu byabaga byatunganyirijwe ku cyicaro cya CAVB.Tugomba gushyiramo imbaraga cyane kuko aka karere niko gafite amakipe akomeye muri Voleyball nka Misiri,Kenya n’u Rwanda rumaze kuzamuka.Kuba ari akarere kanini n’ibikorwa byako bigomba kugaragara neza uko bikwiye. Icya kabiri,uretse gutegura amarushanwa atanga itike ku rwego rw’Afurika no ku rwego rw’isi ni ukuvuga ya marushanwa atangirira mu karere akagera ku mugabane ,turashaka gushyiraho amarushanwa afasha amakipe yo muri aka karere gukomera ku buryo mu gihe ahuye nayo mu tundi turere azajya yigaragaza aho kujya kwitabira gusa.”

Akazi ka mbere ka Nkurunziza Gustave ni ugutegura imikino y’akarere ka gatanu mu bagabo izabera mu Rwanda guhera taliki ya 21 kugeza 26 Nyakanga uyu mwaka mu gihe mu bagore izabera muri Kenya kuva ku ya 27 Nyakanga kugeza taliki ya 02 Kanama uyu mwaka.

Nkurunziza Gustave azaba yungirijwe na Dr. Fouad Abd El Salam wo mu Misiri uzaba ari visi Perezida wa mbere mu gihe Augustino Israel Agapa wo muri Tanzania ari visi-perezida wa kabiri, umunyamabanga mukuru ni Martin Makokha wo muri Kenya.Nkurunziza yatorewe uyu mwanya asimbuye Umurundi Louis Rwakiranyi.

Tubibutse ko uyu Nkurunziza Gustave yayoboye Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball kuva taliki ya 09 Gashyantare 2013 aza kwegura mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nyuma y’amezi abiri gusa atorewe kuyobora manda ya kabiri.Yakinnye cyane umukino wa volleyball mu makipe nka Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda.

Akarere ka Gatanu mu mukino wa Volleyball kagizwe n’ibihugu 12 birimo U Rwanda,Kenya Misiri,Uganda,Sudani,Sudani Y’amajyepfo,Eritrea, Ethiopia,Burundi,Djibouti,Tanzania na Somalia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa